Bahangayikishijwe no kubura isoko ry’uduseke baboha

Abagize Koperative ”Nawe arashoboye” yo mu Murenge wa Remera Akarere ka Ngoma, bahangayikishijwe no kubura aho bagurisha uduseke baboha.

Aba banyamuryango bagizwe n’abafite ubumuga, bavuga ko bagiraga isoko ry’umunyamerika rikaba ryararangiye.Ubu ibihangano byabo ngo ntibikigurwa nka mbere.

Uduseke baboha ngo ntitukibona isoko kuko iryo bari bafite ryo muri Amerika ryarangiye
Uduseke baboha ngo ntitukibona isoko kuko iryo bari bafite ryo muri Amerika ryarangiye

Barasaba ubuvugizi ahashoboka hose kugirango babashe kubona isoko bagurishe babone ikibatunga, ngo kuko bagiye mu mwuga wo kuboha uduseke banga gusabiriza.

Semasaka JMV ukorera muri iyi koperative avuga ko bagifite isoko bari bamaze gutera imbere, ubu bakaba bamaze gusubira inyuma.

Yagize ati” Umunyamerika yaduhaga 5000Frw ku gaseke kandi agatwara uduseke twinshi.
Akigenda twaramanuye dushyira ku bihumbi bitatu ariko byaranze abakiriya barabura, ubu uduseke turi gusazira aho ducururizwa.”

Musabyimana Valentine nawe ukorera muri iyi koperative, yemeza ibyo bakora bitakigurwa, agasaba ko habonetse isoko byarushaho kubateza imbere.

Ati”Tugifite isoko ryiza ntacyo naburaga. Nabashaga kurihira abanyeshuri minerivari, ariko ubu njya birangora cyane pe”.

Mujawimana Valentine, uyobora iyi koperative, nawe avuga ko kubura isoko ari imbogamizi ku iterambere ryabayigize.

Avuga ko Akarere ka Ngoma bakoreramo kumvise ikibazo cyabo kakabatera inkunga ingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Akarere kaduteye inkunga, kanatwizeza kutuvuganira tukabona isoko, ariko n’undi wese Wabasha kutubonera isoko yadufasha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka