Bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo

Abari batuye batatanye mu Murenge wa Mamba muri Gisagara, bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha, bikazongerera ubutaka bwabo agaciro.

Guverineri Mureshyankwano yatangije ibikorwa byo kubaka umudugudu w'icyitegererezo muri Gisagara.
Guverineri Mureshyankwano yatangije ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo muri Gisagara.

Bavuga ko aka gace kari karasigaye inyuma mu bikorwa by’amajyambere, ariko ko bari bategereje bizeye ko iterambere rizashyira rikabageraho.

Babitangarije mu gikorwa cyo gutangiza kubaka umudugudu w’ikitegererezo mu ntara y’Amajyepfo, cyabereye mu karere ka Gisagara mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira.

Abazatuzwa muri uyu mudugudu bavuga ko ibi bikorwa remezo bari barabitegereje igihe kirekire, kuko ngo aka gace katigeze kageramo ibikorwa by’iterambere none bikaba bigiye kubageraho.

Guverineri Mureshyankwano yasabye abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa.
Guverineri Mureshyankwano yasabye abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa.

Bavuga kandi ko biteguye gutera imbere kurusha uko bari babayeho,nk’uko bitangazwa n’umukecuru Nyiraminani Odette.

Agira ati “Twavomaga ibishanga,ukeneye amazi yo kunywa akajya i Mamba, abana bakajya kwiga i Mamba, kwivuza naho ni i Mamba, none byose bigiye kutwegera.

Agace kacu kari karasigaye inyuma none tugiye gutera imbere natwe, kandi ndahamya ko twese abaturage twiteguye iri terambere.”

Guverineri w’intara y’Amajyepfo,Marie Rose Mureshyankwano asaba aba baturage kugira uruhare muri iri terambere bagiye kwegerezwa,kuko ibikorwa byose bizahagezwa ari ibyabo.

Ati “Uyu mudugudu ni uwanyu,ndagirango mbashishikarize kugira uruhare mu bikorwa byose bizahakorerwa.”

Guverineri Mureshyankwano kandi yabwiye aba baturage ko agace batuyemo kagiye kugira agaciro kubera ibikorwa remezo bigiye kuhagera, bityo abasaba ko ubutaka bwabo bakwiye kubufata neza bakabubyaza umusaruro kubera ako gaciro.

Ati “Iyo ubutaka bwawe bunyuzeho umuhanda ndetse hakanagezwa amazi n’amashyanyarazi,ntubifate gutyo gusa, ahubwo wumveko ubutaka bwawe ubwo bwabonye agaciro kisumbuyeho, ku buryo n’uwashaka kubugurisha yabugurisha menshi.”

Uyu mudugudu uzubakwamo amazu 30 buri imwe igizwe n’amazu ane, ibyo bita 4 in 1, bivuze ko uzatuzwamo imiryango 120. Uzaba kandi urimo ibikorwa remezo by’amazi,amashanyarazi,amashuri ndetse n’ivuriro.

Uyu mudugudu uzuzura utwaye asaga miliyoni 800Frw, ukazatuzwamo abaturage bo muri aka gace badafite amacumbi n’abatuye mu manegeka, bakazaba batujwemo bitarenze ukwezi kwa Kamena muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka