Baciye akajagari mu bacuruza amata ku modoka zitwara abagenzi

Abacuruza amata ku modoka zitwara abagenzi, bakorera ahitwa kuri Arete (Arrêté), i Kinazi muri Huye ku muhanda Kigali-Huye, bahawe impuzankano hagamijwe guca akajagari.

JPEG - 118.1 kb
Abacuruza amata ku modoka zitwara abagenzi bahawe impuzankano zibaranga mu rwego rwo guca akajagari

Iki cyemezo cyafashwe ku bufatanye bw’abatunganya amata n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi ngo kizatuma abagura amata bazajya baba bazi uwo baguze, ku buryo habonetse n’ikibazo ku mata yaguzwe bamenya aho babariza.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma yuko mu bihe byashize imodoka zahagararaga kuri Arete, umubare mwinshi w’abagurisha amata utabasha gutandukanya bakazuzuraho, bashaka ababagurira amata.

Kuri ubu ariko umubare w’abagurisha amata kuri ubwo buryo waragabanutse, kandi noneho bambaye impuzankano.

Abenshi muri bo bambaye imipira y’umuhondo. Imipira yabo iriho na nomero iranga umucuruzi ku buryo bitagorana kumenya aho amata acuruza aba yaturutse.

Hari n’abandi bambaye imipira ya “orange” n’abambaye iy’icyatsi, iriho ikirango cy’utunganya amata bacuruza.

Jean Damaseni Bigirimana, Perezida wa koperative itunganya amata yitwa Kidaco, avuga ko buri mucuruzi bakorana bamuhaye imipira ine iriho nomero imwe, igenewe abantu babiri barimo ujya gushaka abaguzi, n’uyamuhereza.

Agira ati “Iriya mpuzankano izatuma tubasha kumenya abacuruza babyemerewe n’ababivangiye mu kazi. Uwo tudakorana azamenyekana kuko uriya mwenda ntazaba awambaye.”

Vital Migabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi avuga ko iki cyemezo cyafashwe hanagamijwe gucunga umutekano wo mu muhanda n’ubuziranenge bw’amata agurishwa.

Agira ati “Abacuruza amata bari benshi, bahurira ku mukiriya umwe uri mu modoka. Ntibyari byoroshye gucunga umutekano wo mu muhanda n’ubuziranenge bw’ibitangwa.

Gushyiraho impuzankano byadufashije kugabanya umubare w’abacuruza amata no kumenya abayatanga.”

JPEG - 154.9 kb
Bahawe impuzankano zitandukanye mu mabara hagendewe kuri koperative bakoreramo

Abaguzi b’amata na bo bashimye iki cyemezo; nkuko umwe muri bo witwa Kayitesi abisobanura.

Agira ati “Noneho bizajya byorohera umuguzi kumenya uwamuhaye amata, ku buryo anasanze yatwaye adafite ubuziranenge yamenya aho abariza.”

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka