Amahugurwa bahawe yatumye bamenya ibijyanye n’itangwa ry’amasoko

Abashinzwe umutungo w’ibigo biterwa inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA), bashima amahugurwa cyabahaye kuko azabafasha kunoza akazi kabo.

Amahugurwa yitabiriwe n'bashinzwe gucunga umutungo w'ibigo binyuranye biterwa inkunga na WDA
Amahugurwa yitabiriwe n’bashinzwe gucunga umutungo w’ibigo binyuranye biterwa inkunga na WDA

Aya mahugurwa yabereye i Kigali kuri uyu wa 24 Werurwe 2017, yibanze ku bijyanye no gutanga amasoko, kurwanya ruswa no gutanga raporo zerekana uko umutungo wakoreshejwe, hagamijwe ko gahunda ya NEP Korawigire muri ibi bigo igera ku ntego.

Abitabiriye aya mahugurwa ni abayobozi n’abacungamutungo ahanini biganjemo abo mu bigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bagera ku 109 baturutse mu bigo 52.

Nyiracumi Nice ukuriye akanama gatanga amasoko mu ishuri ry’imyuga rya VTC Mugusa mu karere ka Gisagara, avuga ko aya mahugurwa azamufasha kunoza ibyo ashinzwe.

Yagiaze ati “Aya mahugurwa aradufasha kurushaho kunoza uburyo twatangagamo amasoko.

Ubundi twajyaga twibanda ku kureba ufite igiciro kiri hasi mu bapiganirwa isoko, ariko tumenye ko igiciro kiri hasi buri gihe kitaba kigendanye n’isoko. Twamenye ko ushobora kuriha ufite igiciro gito rikamunanira hakavuka ibibazo”.

Yongeyeho ko ubu bagiye kujya babanza kumenya ibiciro biri hanze ku masoko kugira ngo bamenye aho bahera biga dosiye za ba rwiyemezamirimo.

	Nzabandora Abdallah Umuhuzabikorwa wa gahunga ya NEP Kora wigire muri WDA
Nzabandora Abdallah Umuhuzabikorwa wa gahunga ya NEP Kora wigire muri WDA

Byiringiro Richard, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya Buyoga (TSS) muri Rulindo, avuga ko hari byinshi yungukiye muri aya mahugurwa.

Ati “Ibyo twakoraga tugiye kubinoza kurushaho nk’ibijyanye no gucunga neza ibikoresho n’abakozi, n’itangwa ry’amasoko bityo ibiteganyijwe kugezwa ku rubyiruko turera birugereho, bazabone ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu”.

Umuhuzabikorwa wa gahunga ya NEP Kora wigire muri WDA, Nzabandora Abdallah, avuga ko aya mahugurwa agamije ko amafaranga ibi bigo bihabwa akoreshwa icyo yagenewe.

Ati “WDA itanga amafaranga menshi mu bigo bitandukanye ngo afashe mu myigire y’urubyiruko hirya no hino mu gihugu. Ni ngombwa rero ko abayakoresha bahugurwa kugira ngo bayacunge neza, akoreshwe icyo yagenewe kandi birinda ruswa”.

Akomeza avuga ko ikindi kigamijwe ari ugukumira ibyaha byaturuka ku micungire mibi y’aya mafaranga agenewe kwigisha abana b’u Rwanda kugira ngo biteze imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashyigikiye cyane ’ariko twifuza ko m’urwego rwo guha umwuga wacu agaciro kuri site(chancie) hagaragara umuntu wabiherewe impamya bushobozi na WDA, kuko abamamyi badusubiza inyuma kdi twarafashe igihe gihagije cyo kubyigira murakoze.

Biziyaremye Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka