Amafaranga bemerewe na RGB azabafasha kugera ku ndoto zabo

Bamwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta batangaje ko amafaranga bemerewe n’ Urwego rw’Imiyoborere RGB, nibayabona azabafasha kugera ku ndoto bafite zo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w'Urwego rw'Imiyoborere RGB
Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere RGB

Babitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ku itariki ya 2 Gashyantare 2017, nyuma y’inama yahuje RGB n’abayobozi b’amadini ndetse n’abayobozi b’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta.

Muri iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase, yavuze ko, buri muryango uzahabwa miliyoni 25, mu gihe uzagaragaza umishinga uhiga indi mu kwimakaza imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze kandi ko iyi mishinga icumi izahabwa aya mafaranga igomba kuba yibanda cyane ku burenganzira bwa muntu, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubumwe mu miryango, kurengera umwana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Igomba kwibanda kandi ku gutanga ubufasha mu by’amategeko n’ubwunzi, uburere mboneragihugu, kwigisha abantu akamaro ko gutora, kuzamura imibereho y’abaturage n’ubuzima rusange.

Hari kandi kwegereza abaturage serivisi n’ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no kubagezaho serivisi nziza,iterambere ry’amakoperative, umurimo no guteza imbere umuco, gufasha mu kubaka ubushobozi bw’imiryango irimo ikora ibijyanye n’itangazamakuru no kubungabunga ibidukikije.

Emmanuel Hakizimana uhagarariye Umuryango witwa Sacora ukorera mu Murenge wa Kinigi n’uwa Nyange, yavuze ko bizeye kuzagaragara muri iyi miryango izemererwa guhabwa aya mafaranga.

Ati” Aya mafaranga azadufasha kunoza imikorere yacu yo gufasha mu mishinga dusanganywe yo gufasha abaturage mu iterambere.

Icyizere cyo gutsindira aya mafaranga turagifite kuko dusanzwe tubikora, kandi dusanzwe duhigura imihigo twahize, tugendeye kuri gahunda nziza z’igihugu cyacu.”

Bamwe mu bayobozi b'Imiryango itegamiye kuri Leta bari bitabiriye iyi nama
Bamwe mu bayobozi b’Imiryango itegamiye kuri Leta bari bitabiriye iyi nama

Mukasekuru Donatile uhagarariye umuryango witwa Nyina w’umuntu, nawe yatangaje ko aya mafaranga bizeye kuzayabonaho, anavuga ko azabafasha kugera ku ndoto bafite zo kubona Umuryango Nyarwanda ufite amahoro.

Yagize ati” Nari naratangiranye ubushobozi bucye mfasha abagore kugira ngo babe ibisubizo mu miryango yabo. Mfite icyizere kandi n’ubushake icyo nari narabuze ni ubushobozi, ubu ndabubonye ngiye gutsinda.”

Aya mafaranga yagenwe n’ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere, riyacisha muri RGB ngo azahabwe iyi miryango, hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza.

Iyi miryango yahawe itariki ntarengwa ya 28 Gashyantare 2017, yo kuzaba yarangije kwerekana iyi imishinga, ubundi igatangira gusuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka