Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye amabanki n’ibigo by’imari gukusanya amafaranga yose ari kuri konti zimaze igihe zidakoreshwa (dormant) agashyirwa kuri konti yabugenewe muri BNR.

Amafaranga ari ku makonti atagikoreshwa agiye kujya mu mutungo wa BNR
Amafaranga ari ku makonti atagikoreshwa agiye kujya mu mutungo wa BNR

Itangazo BNR yasohoye mu ntangiriro z’uku kwezi, yatanze igihe kitarenze ukwezi (iminsi 30) ngo ayo mafaranga afatwa nk’imitungo itagira ba nyirayo abe amaze gukusanywa yimurirwe kuri konti yayo yabugenewe.

Muri iryo tangazo, igira iti “Amafaranga asa n’atagira ba nyirayo ari kuri konti zimaze igihe zidakoreshwa agomba koherezwa kuri konti ya Banki Nkuru y’u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe kitarenze iminsi 30.”

Iryo tangazo rya BNR rigamije gushyira mu bikorwa itegeko ryo muri 2015 rigena imikoreshereze y’imitungo yatawe na ba nyirayo (abandoned properties).

Kubera iryo tegeko, BNR ikaba igomba kugaragariza Minisiteri y’Ubutabera amafaranga yose atagira ba nyirayo ari hirya no hino mu mabanki n’ibigo by’imari.

Ibwiriza ryerekeranye n’ ayo mafaranga ryasohotse mu igazeti ya Leta yo m’Ukuboza 2016, rivuga ko icyemezo cyo kuyakusanyiriza muri BNR kigomba guhita cyubahirizwa iryo tegeko rigisohoka mu igazeti ya Leta.

Abanyamabanki bo bavuga ko n’ubundi basanzwe baha raporo Banki Nkuru y’Igihugu ku makonti atagikoreshwa, bityo kuri ubu ngo bakaba bazabijyanisha no kwimurira kuri konti ya BNR amafaranga ari kuri izo konti.

Maurice Toroitich, Umuyobozi Mukuru wa KCB akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamabanki mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru The EastAfrican ko bagiye kubanza kuvugana na ba nyir’izo konti mbere yo kwimurira ayo mafaranga muri BNR.

Yagize ati “Banki zigiye gutangira kwimurira muri BNR amafaranga yose afatwa nk’atagira ba nyirayo ariko nyine zizabanza kugerageza kuvugana na ba nyir’izo konti, abo zitazabona amafaranga yabo ahite yimurirwa muri BNR.”

Itegeko n’ubundi risaba amabanki n’ibigo by’imari kubanza kumenyesha ba nyir’izo konti hifashishijwe address batanze, ko mafaranga yabo agiye kwimurirwa BNR.

Iryo tangazo kandi rivuga ko banki cyangwa ikigo cy’imari bizinangira kwimurira ayo mafaranga muri BNR bizahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru iraburamo ikintu cy’ingenzi...: himurwa amafaranga amaze igihe kingana iki? Ndavuga amafaranga afatwa nk’atagira nyirayo iyo amaze igihe kingana iki kuri iyo compte?

hh yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka