Abimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo w’i Nasho baramwenyura

Abaturage bo mu Murenge wa Nasho muri Kirehe bahamya ko nyuma y’imyaka ibiri bimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicaca ubuzima bwabo bwahindutse.

Uyu mudugudu wubatse hafi y'ikiyaga cya Nasho
Uyu mudugudu wubatse hafi y’ikiyaga cya Nasho

Abo baturage bimuriwe muri uwo mudugudu uri hafi w’ikiyaga cya Nasho, mu mwaka wa 2015, nyuma yo kwimurwa ahakorerwa umushinga wo kuhira imyaka muri uwo murenge.

Ubuso bwuhirwa bungana na hegitari zisaga 1200. Abahatuye bakaba bahinga igihe cyose mu mwaka.

Uwo mushinga wo kuhira washyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umuherwe w’Umunyamerika witwa Howerd Buffet.

Uwo mudugudu bimuriwemo ugizwe n’inzu 36, imwe ikaba ituwemo n’imiryango ine (4 in 1), bivuze ko muri uwo mudugudu hatuye imiryango 144.

Izo nzu zirimo ibyangombwa binyuranye, zikagira igikoni, ubwogero, aho kubika ibikoresho byo mu rugo. Buri muryango kandi wahawe inka.

Abaturage baba muri uwo mudugudu bahamya ko ubuzima babayeho ari bwiza bagereranije n’ubwo babagaho mbere aho bari batuye.

Abatuye muri uwo mudugudu bahawe inka
Abatuye muri uwo mudugudu bahawe inka

Ntigurirwa Gaudence avuga ko mbere babaga mu nzu mbi, zitagira isima ku buryo ngo wasangaga mu nzu huzuye ivumbi gusa.

Agira ati “Tukaryama ku bishangi(ibishogoshogo by’ibishyimbo), tukarwara inda n’amavuja. Ibyo twarabisezereye, twibereye mu nzu nziza.”

Abo baturage bavuga kandi ko, aho bari batuye mbere batabonaga uko buhira imyaka yabo, izuba ryava ari ryinshi iyo myaka ikuma bagahura n’ikibazo cy’inzara.

Mukamurake Sophie avuga ko kuri ubu,muri uwo mudugudu batuyemo buhira imyaka yabo bakanayifumbiza ifumbire y’inka bahawe ku buryo ngo kuri ubu umusaruro bezaga basigaye bawukuba inshuro nyinshi.

Agira ati “Ubu nejeje imifuka 50 y’ibigori ubundi twarahingaga izuba rikaka ntidusarure none ubu turarya. Baduhaye n’inka turi hafi kubona amata.”

Mugenzi we witwa Ntakinanirimana Jean d’Amour avuga ko gutuzwa muri uwo mudugudu w’icyitegererezo byatumye baruhuka ingendo bakoraga bajya gushaka amazi kuko begerejwe umuyoboro w’amazi meza.

Agira ati “Nk’iki ni ikigega kirimo amazi, iyi ni robine! Turakanda ku gikuta umuriro ukaka, twegereye isoko n’ivuriro rigiye kuzura, ntacyo leta itadukoreye.”

Inka bahawe kuri ubu zirahaka
Inka bahawe kuri ubu zirahaka

Abo baturage bavuga ko mbere batumvaga uburyo bakwimurwa ku masambu yabo, batumva akamaro ko kuhira imyaka ku buryo ngo bamwe bari batangiye kwimukira muri bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda ariko ubu ngo babonye akamaro ko gutuzwa muri uwo mudugudu.

Kanzayire Consolée,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, ahamya ko abo baturage bavuye mu bukene nyuma yo gutuzwa muri uwo mudugudu.

Agira ati“Bari abantu bo ku rwego rwo hasi rushoboka, uwagiraga inzu yabaga ifite icyumba kimwe itagira idirishya nta na sima. Mbere bagiraga n’umwanda ariko ubu murabona ko bose basa neza amazi arahari barakaraba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka