Abikorera bahawe umukoro wo kugabanya ingano y’ibitumizwa hanze

Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi arakangurira abikorera gukorera hamwe bagafasha u Rwanda kugabanya ibyo rutumiza hanze kuko bituma rusesagura amafaranga.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi atangiza imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi atangiza imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

Yabitangaje ubwo yatangizaga imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) tariki ya 14 Ukuboza 2016.

Minisitiri w’Intebe atanga urugero avuga ko mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwatumije ibintu mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 863 z’Amadorali y’Amerika ($), arenga miliyari 1500RWf.

Nyamara ngo ibyo rwohereje hanze byo bifite agaciro ka miliyoni 389$, arenga miliyari 320RWf.

Akomeza avuga ko nta gihugu cyabaho ibyo gitumiza hanze bikiri hejuru y’ibyoherezwa hanze.

Agira ati “Ibyo dutumiza mu mahanga biragenda biba byinshi cyane kuruta ibyo twoherezayo. Aka gaciro kikubye inshuro zirenga enye, ni ugusesagura amafaranaga. Nta gihugu cyabaho gikomeje gukora gutyo! Twazagera aho tubura amafaranga.”

Banki Nkuru y’Igihugu yo ikomeza ivuga ko mu mezi atanu yabanje y’umwaka wa 2016, ibyatumijwe mu mahanga byarushije agaciro kangana na miliyoni 752$ (arenga miliyari 620RWf) ibyoherejweyo.

Gusa ariko Ministiri w’Intebe yishimira ko hari inganda zimaze kwigaragaza ko kwihaza mu bikorerwa mu Rwanda bishoboka. Muri zo hari izikora ibikoresho by’ubwubatsi zatumye igihugu kizigama miliyoni 206$ (arenga miliyari 170RWF).

Inganda zikora ibikoresho byo mu bubaji, imyenda, n’ibindi zituma u Rwanda ruzigama miliyoni 124 buri mwaka (arenga miliyari 102RWf).

Naho izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ngo zatumye habaho kuzigama miliyoni 112$ buri mwaka (arenga miliyari 92RWf).

Minisitiri w’Intebe akomeza abwira abikorera gukomeza gukorera hamwe no kongera ubwiza bw’ibyo bakora, kumenya ibyo abantu bakunda no kumenyekanisha hose ibikorerwa mu Rwanda.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Benjamin Gasamagera avuga ko biyemeje kugabanya ingano y’ibitumizwa hanze ku rugero ruri hagati ya 30% na 50% mu myaka itanu iri imbere.

Gusa ariko abikorera basaba ko mu itangwa ry’amasoko ya Leta cyane ay’ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo mu biro n’ibindi ngo hajya hagurwa byibura 50% by’ibikorerwa mu Rwanda.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 300, biganjemo abamurika ibyo kubaka, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikoresho by’isuku, imyenda, ubukorokori n’abatanga serivisi cyane cyane mu ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka