Abikorera b’Iburasirazuba bujuje Hoteli y’inyenyeri enye (Amafoto)

Nyuma yo kwishyira hamwe, abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bujuje Hoteli iri mu rwego rw’inyenyeri enye yitwa “EPIC Hotel” kuburyo yatangiye no kwakira abakiriya.

EPIC Hotel izuzura itwaye miliyari 17RWf
EPIC Hotel izuzura itwaye miliyari 17RWf

Iyo Hoteli yubatse mu Karere ka Nyagatatare, ntiruzura neza kuko bakiri mu mirimo yanyuma ariko ku gice cyarangiye yatangiye gutangaza serivizi zirimo resitora n’amacumbi.

Niyuzura neza, izaba itwaye miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika, zikabakaba muri miliyari 17RWf.

Ayo mafaranga yose yaturutse mu bikorera bo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba hiyongereyeho Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BDR) n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Abo bose bishyize hamwe bashinga sosiyete y’ubucuruzi yitwa EPIC (Eastern Province Investment Corporation). Umuganane umwe muri iyo sosiyete ni ibihumbi 100RWf.

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2017, abanyamigabane ba EPIC basuye Hoteli yabo kugira ngo barebe aho igeze.

EPIC Hotel ifite ibyumba 78 birimo n'icy'umukuru w'igihugu
EPIC Hotel ifite ibyumba 78 birimo n’icy’umukuru w’igihugu

Ntazinda Augustin, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya EPIC avuga ko aho bageze hashimishije kandi bitanga icyizere ko amafaranga batanze atabaye impfabusa.

Avuga ko iyi Hotel ifitiye abaturage ba Nyagatare akamaro kuko ibiribwa n’ibinyobwa izacuruza bizajya biva muri bo.

Agira ati “Harabura iminsi mike Hotel igatangira gutanga serivise zose, abashoyemo imigabane bitegure inyungu vuba aha. Ibi ntawakabigezeho wenyine uretse ubufatanye kandi murabona ko butugejeje ku gikorwa kinini.”

EPIC Hotel yubatswe n'abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba
EPIC Hotel yubatswe n’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba

Judith Kazaire, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ashimira imyumvire y’abaturage yazamutse bakumva ko bafite uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Ubuyobozi bwiza bwatumye imyumvire y’abaturage izamuka. Turashima ko Abanyarwanda bamaze kumenya ko aribo maboko y’igihugu cyabo bafite n’uruhare mu iterambere.”

EPIC Hotel igiye gutahwa, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012. Yubatse ku buso bwa Hegitari enye. Ifite ibyumba 78 birimo icy’umukuru w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo hashyirwamo se n’icyumba UMUKURU W’Igihugu yacumbikiramo umushyitsi aramutse asuye ako karere afite umushyitsi? Cyari igitekerezo cyanjye cyuzuza icyo abanya burasirazuba bagize!!! Bravo kabisa bafite imigambi myiza kandi IBYIZA BIRI IMBERE!!! Big Up. Tkxs.

Gasongo yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

"Rwanda nziza gihugu cyacu ... "

Rwaka rwa Kagarama yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka