Abikorera b’i Musanze biyujurije isoko ryatwaye arenga miliyari 7RWf (Amafoto)

Abikorera bo mu ngeri zitandukanye bo mu Karere ka Musanze biyujurije isoko rya kijyambere ry’umuturirwa w’amagorofa atanu.

Iri soko rya Kijyambere rya Musanze ryuzuye ritwaye miliyari 7,5RWf (Photo Jean Pierre Twizeyeyezu)
Iri soko rya Kijyambere rya Musanze ryuzuye ritwaye miliyari 7,5RWf (Photo Jean Pierre Twizeyeyezu)

Iryo soko riherereye mu Mujyi wa Musanze ryuzuye ritwaye Miliyari 7,5RWf; nk’uko bitanganzwa n’ubuyobozi bwa GOICO (Gorilla Investment Company), isosiyete yibumbiyemo abikorera 89 bo muri ako karere.

Niyonzima Reymond, umuyobozi w’iyo GOICO avuga ko 70% by’ayo mafaranga yujuje iryo soko ari inguzanyo ya banki.

Andi ngo yaturutse mu banyamuryango b’iyo sosiyete aho umunyamuryango yasabwaga gutanga umugabane wa miliyoni 5RWf.

Nyuma y’aho ariko ngo amafaranga yabaye make basaba abanyamuryango babishoboye ko uwo mugabane bawukuba inshuro 10.

Imbere muri iryo soko ry'i Musanze ni uko haba hasa kumanywa (Photo Jean Pierre Twizeyeyezu)
Imbere muri iryo soko ry’i Musanze ni uko haba hasa kumanywa (Photo Jean Pierre Twizeyeyezu)

Niyonzima avuga ko igitekerezo cyo kubaka iryo soko rishya rya kijyambere cyaturutse ku mpanuro bahabwa n’ubuyobozi.

Agira ati “Igitekerezo cyo kubaka isoko rya Musanze cyatujemo gihereye ku nyigisho z’Umukuru w’igihugu cyacu ukunda kuvuga ko abantu bagomba gukura amaboko mu mifuka bagakora.”

Akomeza avuga ko mbere yo kubaka iryo soko rya kijyambere, abacuruzi baho bakoreraga mu bucucike, yise ko bwari ubwo mu manegeka.

Ati “Twasabye ikibanza kuko isoko twari dufite ryari mu bucucike ku buryo abantu barikoreragamo bari bamaze nk’abari mu manegeka.”

Niyonzima ahamya ko abacuruzi biyujurije iryo soko bifuza ko ryazafungurwa n’Umukuru w’gihugu.

Ati “Urabona kiriya ni igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’abantu bishyize hamwe ni cyo cya mbere kiri muri Musanze kandi kiremereye gikomeye.

Kugitaha twumva twebwe ubwacu tutagitaha twenyine tutari kumwe n’Umukuru w’igihugu cyane ko twese ari we twigiraho byose.”

Bamwe mu bacuruzi bo muri Musanze bamaze kugeza ibicuruzwa byabo muri iryo soko mu gihe abandi bitegura kuryimukiramo.

Isoko rya Kijyambere rya Musanze urirebeye ahirengeye (Photo Jean Pierre Twizeyeyezu)
Isoko rya Kijyambere rya Musanze urirebeye ahirengeye (Photo Jean Pierre Twizeyeyezu)

Muhire Pacifique umwe mu bamaze kugeza ibicuruzwa muri iryo soko avuga ko ryujuje ibyagombwa byose.

Agira ati “Isoko twimukiyemo ni ntamakemwa igisigaye nk’abacuruzi ni ukureba ko tuzaribonamo urwunguko.”

Isoko rya Kijyambere rya Musanze ryujuje ibyangombwa bikenewe birimo parikingi z’imodoka, Kamera zicunga umutekano, intabaza (Alerts) zishobora kuburira abantu mu gihe habaye ikintu gishobora guteza umutekano muke.

Andi mafoto y’isoko rya Kijyambere rya Musanze

Ku manywa

Uko iryo soko riba risa nijoro urirebeye inyuma: Photos: Muzogeye Plaisir

Uko iryo soko riba risa imbere nijoro: Photos: Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

mzuli kabsa

evariste yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Congratulations to GOICO and the whole community of Musanze district. I really appreciate this improvement of Musanze. Let’s all together contribute to the development of our country.

Muhire yanditse ku itariki ya: 28-04-2017  →  Musubize

Abobanyamusanze bakoze igikorwa cyindashikirwa nibakomeze gutanga umusanzu wabo muguteza igihugu imbere.

ndayambaje janvier yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Felicitations ku banya musanze!!! Iyi nubukode ijyanye n’igihe. Uturere dusigaye natwo twikubite agashyi!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Congratulations kuri MUSANZE. abanya RUBAVU nabo barebereho dore iryabo riheze muri chantier nayo itajyanye n’igihe tugezemo. bikubite agashyi rwose

DIDI yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Iyi nyubako irasobanutse rwose. Nabandi nibarebereho. Congratulations ku bikorera /Musanze

Egide yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

birashimishije kubona isoko nkiri ryuje umucyo n’isuku n’utundi turere turebereho natwo tugerageze, musanze n’abikorera bubatse iri soko ndabashimiye!!!!

ishimwe Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka