Abayobora ibigo by’indege muri Afurika bagiye guteranira i Kigali

Umuyobozi wa RwandAir, Chance Ndagano avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu nama ihuza ibigo by’indege bya Afurika (AFRAA) izabera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

U Rwanda ruzungukira byinshi mu nama y'abayobora ibigo by'indege muri Africa igiye kubera mu Rwanda
U Rwanda ruzungukira byinshi mu nama y’abayobora ibigo by’indege muri Africa igiye kubera mu Rwanda

Ndagano yabitangaje kuri uyu wa 18 Nzeli 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yabaganirizaga ku by’iyo nama mpuzamahanga izabera i Kigali kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2017, ikazitabirwa n’abantu basaga 500.

Inama ngarukamwaka ya AFRAA (African Airlines Association), ihuza kompanyi z’indege zo muri Afurika ndetse n’iz’iyindi migabane yo ku isi zirimo izikora indege, izizicuruza, izicuruza amavuta yazo n’ibindi.

Umuyobozi wa RwandAir, Chance Ndagano ari na we Perezida wa AFRAA avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyo nama izahuza inararibonye mu by’indege.

Yagize ati “Kimwe ni ukumenyena n’abakora mu by’indege banyuranye bo hirya no hino ku isi, tumenye serivisi batanga cyane ko hazaba hari n’imurikabikorwa.”

Akomeza agira ati “Tuzaboneraho no kugaragaza ibyo RwandAir ikora, ingendo zayo n’amasaha tubyunguraneho ibitekerezo, ikindi ni uko na benshi bazaza n’indege zacu bityo dukomeze tumenyekane.”

Ikindi gikomeye ngo ni uko azaba ari n’amahirwe yo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, nk’uko Ndagano akomeza abivuga.

Ati “Abantu baje mu nama nk’izi, basubira iwabo bavuga ko babonye u Rwanda rutari urwo batekerezaga, bagasubirayo barutaka. Ibyo bigatuma n’abandi baza kurureba bityo ubukerarugendo bukiyongera.”

Umunyamabanga wa AFRAA, Dr Elijah Chingosho avuga ko guhitamo u Rwanda ngo rwakire iyo nama ari uko rufite byishi byiza abandi bareberaho.

Agira ati “U Rwanda rufite umutekano, rufite isuku n’amahoteri meza kandi rworohereza cyane Abanyafurika n’abandi bashaka kuruzamo.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko RwandAir ari ikigo cy’intangarugero muri Afurika kubera ukuntu kiyubatse byihuse kandi kikaba gikora kinyamwuga ku buryo n’ibindi byakireberaho.”

AFRAA yashinzwe muri mata 1968, kuri ubu ikaba igizwe na kompanyi z’indege 37 zikorera ku migabane yose y’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka