Abatuye i Mageragere bibaza ukuntu bagicana agatadowa

Abaturage bo mu murenge wa Mageragere muri Nyarugenge bibaza impamvu bagicana agatadowa kandi bamaze imyaka itatu baratanze amafaranga yo kwizanira amashanyarazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge yizeza abaturage b'i Mageragere ko bazabona amashanyarazi bitarenze imyaka ibiri
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yizeza abaturage b’i Mageragere ko bazabona amashanyarazi bitarenze imyaka ibiri

Abaturage bavuga ibyo ni abatuye mu tugari twa Kavumu, Ntungamo na Runzenze. Bahora basaba ubuyobozi kubafasha kubagezaho amashanyarazi ariko ntibabone igisubizo; nkuko umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Birababaje kubona tugicana udutadowa mu mujyi wa Kigali; tumaze imyaka irenga itatu twaratanze amafaranga yo kwizanira amashanyarazi ariko ntibayaduhe, kandi ntibigeze batubwira impamvu.”

Akomeza avuga ko abaturage ubwabo bari bariyemeje kwishakamo amafaranga ibihumbi 56 Frw buri rugo, bakizanira amashanyarazi.

Bakusanyije amafaranga abarirwa muri miliyoni 3RWf ariko ngo imyaka itatu irashize ntayo barahabwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ariko bwizeza abo baturage ko bazagezwaho amashanyarazi bitarenze imyaka ibiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko bazaha amashanyarazi abaturage bo muri utwo tugari bahereye ku mafaranga abo baturage bari barakusanyije.

Ibyo kandi ngo bizashoboka kuko Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) cyatangiye kugeza i Mageragere umuyoboro w’amashanyarazi kubera ko hagiye kwimurirwa gereza nkuru ya Kigali,1930.

Agira ati “Ayo mafaranga bari barabikije, niyo tuzaheraho tugatanga amashanyarazi ku begereye imiyoboro migari ku ntera itarenga metero 37."

Akomeza avuga ko n’abatishoboye bazacanirwa. Ikindi ngo ni uko ingo 3,199 zegereye imiyoboro migari ari zo zizahabwa umuriro. Izindi ngo 1589 zitahegereye zikazahabwa imirasire y’izuba.

Kuri ubu abatuye Akarere ka Nyarugenge bafite amashanyarazi babarirwa muri 80% bitewe n’uko ari mu mujyi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka wa 2020 izaba imaze guha abaturage ingufu z’amashanyarazi ku rugero rwa 70% bavuye kuri 25% ikigero kigezweho muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka