Abatuye Bweyeye bahawe amashanyarazi bamera nk’ababonekewe

Abaturage batuye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi bagejejweho amashanyarazi bwa mbere mu mateka yabo ibintu batatekerezaga ko bishobora kubaho.

Abatuye Bweyeye bagejejweho amashanyarazi bwa mbere mu mateka yabo
Abatuye Bweyeye bagejejweho amashanyarazi bwa mbere mu mateka yabo

Ku isaha ya saa munani z’amanywa, ku itariki ya 24 Nyakanga 2017, nibwo abaturage ba mbere bo muri uwo murenge bacanye amashanyarazi kuko ari bwo yari akihagera.

Bweyeye ni umurenge wo muri Rusizi ukikijwe n’ishyamba rya Nyungwe impande zose n’imisozi miremire.

Ushaka kuwugeramo aturutse mu Mujyi wa Rusizi akoresheje imodoka, akoresha igihe kirenga amasaha atatu agenda mu ishyamba rya Nyungwe.

Umuyoboro w’amashanyarazi wahageze, waturutse mu Murenge wa Butare, ahantu hareshya n’ibirometero bibarirwa muri 45.

Niyo mpamvu abaturage b’Umurenge wa Bweyeye bavuga ko kuba baragejejweho amashanyarazi babifata nk’igitangaza; nk’uko umwe muri bo witwa Uwimbabazi Josephine abisobanura.

Agira ati “Ikintu cyatumaga tubona ko ari inzozi ni uko twabonaga dutuye inyuma y’ishyamba tukabona insinga ntaho zanyura. Mbega muri make ni amajyambere yageze iwacu, Bweyeye yabaye nziza cyane.”

Mugenzi we witwa Ganjimana Frank avuga ko bari batuye inyuma ku buryo nta cyizere bari bafite cy’uko umuriro wabageraho. Akomeza avuga ko ayo mashanyarazi bagejejweho bagiye kuyabyaza umusaruro.

Agira ati “Ubu tugiye guhindura imikorere tugure imashini. Igitekerezo cyanjye mfite nzagura imashini isya imyumbati, turashimira Kagame Paul utugejeje ku iterambere.”

Abatuye muri Bweyeye bahamya ko amashanyarazi bagejejweho azatuma basirimuka
Abatuye muri Bweyeye bahamya ko amashanyarazi bagejejweho azatuma basirimuka

Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye bakomeza bavuga ko ayo mashanyarazi agiye gutuma basirimuka kuko azatuma bihangira imirimo ibinjiriza amafaranga arimo “salon de coiffure”, utubari, ububaji n’ibindi.

Ayo mashanyarazi kandi ngo yatumye babona aho ‘basharija’ telefone zabo kuko ngo mbere baburaga aho babikorera bakajya gutonda umurongo aho bashariijaga ku ngufu z’umuriro zikomoka ku mirasire y’izuba.

Niyibizi Mbanzabigwi, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) avuga ko umushinga wo kugeza amashanyarazi mu Murenge wa Bweyeye watangiye muri Werurwe 2016, bikaba biteganijwe ko uzarangira muri Nzeli 2017.

Uwo mushinga ngo uzageza amashyanyarazi ku ngo ibihumbi 27 zo mu Karere ka Rusizi, Nyamasheke na Karongi. Uzarangira utwaye miliyoni zisaga icyenda z’Amadorari ya Amerika, abarirwa muri miliyari 7RWf.

Agira ati “Ni umushinga urimo igice kinini cyo kugeza amashanyarazi ku baturage bo mu cyaro muri rusange harimo ingo zo muri Bweyeye zigera ku 13000.”

Mu kwezi kwa Mutarama muri 2013, nibwo Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ba Bweyeye amashanyarazi. Mu mpera za Kanama 2017, ingo 1500 zizaba zicana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwabwira amakuru arimuri chelsea murakoze

tuyishime jean reonard yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka