Abaturage biyujurije akagari ka miliyoni 23

Abatuye akagari k’Akaboti,umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara biyujurije ibiro by’akagari bya miliyoni 23, bafatanyije n’ubuyobozi.

Biyubakiye ibiro by'akagari bya miliyoni 23
Biyubakiye ibiro by’akagari bya miliyoni 23

Uruhare rw’abaturage muri aya mafaranga, rungana na miliyoni 16 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Aba baturage bavuga ko bemeye bagasiga imirimo yabo bakiyemeza kubaka inyubako igezweho ubuyobozi bwabo buzajya bukoreramo.

Ibi ngo babbitewe n’uko iyo bakoreragamo yari ishaje ikabatera ipfunwe nk’uko bivugwa na Nyiraminani Christine.

Yagize ati”Aka mbere kari gashaje cyane,baduhamagaraga mu nama tukajyayo tukicara,ariko twakumva nk’imvura itangiye guhinda tugahita dusohoka ngo katatugwaho”.

Augustin Bagarirayose nawe utuye muri aka kagari avuga ko imyumvire yabo imaze kuzamuka ku buryo nabo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bibafitiye akamaro.

Ibi ngo bizabafasha kujya bajya gusaba serivise bemye, kandi batewe ishema n’igikorwa cy’indashyikirwa bagizemo uruhare.

Ati”Jyewe nararebye nsanga mfatanyije n’abandi kubaka akagari kacu byatugeza ku iterambere, twanahajya tugatambuka nta kibazo,tuzi ko tujya mu nyubako natwe twagizemo uruhare”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Izabiriza jeane yashimye cyane uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Ati”Turashimira abaturage ko bishimira ubuyobozi bwabegereye,nabo bakabwishimira,hanyuma bakabugiramo uruhare bakubaka igikorwa remezo nk’iki.
Kandi nabo iyo baherewe serivisi ahantu heza birabanezeza”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko hari gahunda yo kubaka utugari twose tudafite inyubako ndetse n’udufite izishaje,kandi abaturage bakazajya babigiramo uruhare rugaragara.

Nyuma yo kubaka izo nyubako ngo hazakurikiraho gahunda yo kuzigezamo ikoranabuhanga rya interineti.

Bikazatuma abaturage babasha kugera kuri serivisi zinyuranye zirimo n’iya Irembo,izajya ibafasha kubona ibyangombwa batagombye gusiragira.

Muri uyu mwaka hari hateganyijwe kubakwa inyubako z’utugari 11, kugeza ubu hakaba hamaze kuzura tune,naho izindi nyubako nazo ngo zikaba ziri hafi kuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wow nibyiza biranshimishije kuko najye niga mu wo murenge akagari nibyo kari karashaje none kabaye gashya niga muri group scolaire saint francois dassise

Twagirayesu dieudonne yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Turashimira abo baturage bagize uruhare mu guteza imbere igihugu

Damascene Bimenyimana yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka