Abashoramari bo mu Busuwisi barambagije inanasi zo mu Rwanda

Uwamwezi Mercianne, umupfakazi wo mu Karere ka Nyagatare yihangiye umurimo wo kumisha inanasi none yabonye isoko azigemuraho i Burayi mu Busuwisi.

Uwamwezi agiye kujya agemura inanasi yumisha mu Busuwisi
Uwamwezi agiye kujya agemura inanasi yumisha mu Busuwisi

Uwo mubyeyi ufite abana batatu, yumisha inanasi akazishyira mu bikoresho byabugenewe agapfundikira ubundi akazijyana ku isoko.

Ikiro cyazo kigura 800RWf mu Rwanda ariko ngo aho Busuwizi bamwemereye kumuha 1200RWf ku kilo.

Uwamwezi akomeza avuga ko yasuwe n’abashoramari bo mu Busuwisi bakunze inanasi ze, bamwemerera isoko.

Akomeza avuga ko ariko yabanje kubura icyemezo cy’ubuziranenge bituma atihutira kohereza izo nanasi mu Busuwisi. Ariko ubu ngo icyo cyemezo yarakibonye.

Agira ati “Bansuye incuro umunani zose, inanasi zanjye barazikunze ariko bari baracitse intege kubera kubura ibyangombwa, ubu narabibonye. Nzaboherereza izo basuzumiraho umwimerere wazo (Sample).”

Akomeza avuga ko aho mu Busuwisi inanasi bashaka ari izihinze mu buryo bw’umwimerere zidafumbije ifumbire mvaruganda.

Uwamwezi ahamya ko isoko ribaye ryiza n’abandi bahinzi b’inanasi babyungukiramo kuko abazihinga bakoresheje imborera gusa yabagurira we agakora akazi ko kuzumisha. Ku buryo ngo mu kwezi yagemura hafi toni yose.

Uko yumisha inanasi

Mu kumisha izo nanasi, afata inanasi zisanzwe asarura mu murima we wa hegitari eshatu, akazihata, akazikatamo uduce duto. Utwo duce akase nitwo ashyira mu mashini yabugewe, ikatwumisha ikavanamo amazi hagasigaramo umutobe uryohereye.

Akomeza avuga ko izo nanasi zumishijwe zimara umwaka wose zitangiritse. Kandi ngo ntiziba zataye uburyohe zisanganywe.

Izi nanasi zumishije zimara umwaka zitangiritse
Izi nanasi zumishije zimara umwaka zitangiritse

Uwamwezi ahamya ko amaze imyaka itatu atangiye uwo murimo. Ariko ngo nta nyungu igaragara aratangira kubona kuko nta soko rigari arabona. Izo nanasi azigurisha muri Supermarket na Hoteli byo muri Kigali.

Akomeza avuga ko umwuga we wo kumisha inanasi yawutangiye nyuma yo kubona ko yasaruraga inanasi nyinshi ariko zikamupfira ubusa ntabonemo inyungu ku buryo ngo hari igihe inanasi imwe yayigurishaga 100RWf.

Agira ati “Mbere zapfaga ubusa ariko aho ntangiriye kuzumisha icyo cyarakemutse. Isoko na ryo riraboneka gacye kuko mbasha kwishyura inguzanyo ya banki nishyura ibihumbi 500RWf ku kwezi.”

Akomeza avuga ko nyuma ari bwo yegereye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB) maze kimuha amahugurwa yo kuzumisha.

Nyuma yo kubona amahugurwa yakoze umushinga wo guhinga inanasi nyinshi no kuzumisha maze atangiza uruganda rubikora.

Urwo ruganda rwamutwaye miliyoni 26RWf harimo miliyoni 8RWf yahawe na NAEB n’andi miliyoni 18 y’inguzanyo ya Banki.

Avuga kandi ko, umushingwa wa Oxfarm wamufashije kubona imbuto nziza z’inanasi no kubona ibyuma bizumisha.

Asaba kwegerezwa amashanyarazi

Kubera ko ariko nta muriro w’amashanyarazi uragera aho akorera, kuri ubu yifashisha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ibyo ngo bituma iyo ari mu itumba adakora neza kuko atabona ingufu zihagije.

Uyu rwiyemezamirimo yifuza ko ubuyobozi bwamufasha bukageza amazi n’amashanyarazi mu gace atuyemo kugira ngo bimufashe guteza imbere umushinga we.

Mupenzi George, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ubuyobozi bw’ako karere buzafasha Uwamwezi bu buryo bushoboka.

Agira ati “Mu by’ukuri ibikorwa bye ni byiza kandi twiteguye kumufasha muri byinshi. Amazi turayamuha vuba n’umuriro ndavugana na REG (Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu) kuko umuyoboro munini uca imbere y’iwe, bashobora kumufasha akawubona.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka