Abanyamahanga batunganyiriza ubwiza Abanyarwanda batakaje isoko

Niyigena Alphonsine washinze ishuri ritunganya ubwiza n’imyambaro, avuga ko intego ye ari ukwigarurira isoko ryo gutunganya ubwiza, rifitwe n’abanyamahanga mu Rwanda.

Niyigena Alfonsine atanga impamyabumenyi ku barangije mu ishuri ryo gutanganya ubwiza n'imyambaro
Niyigena Alfonsine atanga impamyabumenyi ku barangije mu ishuri ryo gutanganya ubwiza n’imyambaro

Iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya.

Madamu Niyigena yashinze ishuri bita Universal Beauty Acadamy muri 2013, kuri ubu akaba amaze gutoza abanyamwuga bagera ku 2,500 bo gutunganya imisatsi, uruhu, inzara ndetse n’abadoda imideri itandukanye y’imyenda.

Avuga ko afite intego yo kugira nibura abantu ibihumbi bitanu mu Rwanda bashoboye gutunganya ubwiza bw’umuntu n’imyambaro, mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

yagize ati“Ndibuka ko iyi myuga yakorwaga n’abanyamahanga gusa, ariko igishimishije ni uko Abanyarwanda bagenda barushaho kuyitabira, abamaze kurangiza kwiga hano nka 95% barikorera cyangwa bakaba bakorera abandi”.

Niyigena si we wenyine washinze ikigo cy’abatunganya ubwiza n’imyambaro, kuko mu bice bitandukanye Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro(WDA), cyagiye giha ubushobozi bene aba bashoramari.

Abanyeshuri 173 bahawe impamyabumenyi
Abanyeshuri 173 bahawe impamyabumenyi

Aracyavana imyenda hanze y’Igihugu yo kudodamo imyambaro, ariko ngo ategereje ko inganda zikora ibitambaro by’imyenda mu Rwanda zitera imbere.

Hagenimana Shadrack, umwe mu banyeshuri 173 bahawe impamyabumenyi zo kudoda imideri itandukanye y’imyenda, muri iri shuri, aravuga ko bagomba kwibanda ku bikorerwa mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’ubushomeri cyibasiye cyane urubyiruko kigomba gukemurwa n’ihangwa ry’imirimo, akenshi igaragara nk’isuzuguritse cyangwa ikorwa n’abatagombye kuba ari bo bayikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo rega dukeneye utuntu nkutwo rwose huuuu! mbega byiza sinabona i yo mvuga gusa nibiza ubumenyi nubusangiwe.

M yzo yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Mwatubwira neza address z’iryo shuri: numero ya Tel. umuntu yabarizaho ibisobanuro byimbitse.

Rukataza yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka