Abantu 9000 baruhutse imisozi bamanukaga bajya gushaka amazi meza

Muri uyu mwaka wa 2016-2017, abaturage bagera ku bihumbi icyenda bo mu Karere ka Karongi batagiraga amazi meza, bayagejejweho.

Kubona amazi meza bigiye kubafasha kurwanya umwanda
Kubona amazi meza bigiye kubafasha kurwanya umwanda

Abahawe ayo mazi bavuga ko umwanya bamaraga bajya gushaka amazi, ubu biteguye kuwushyira mu bindi bikorwa bibabyarira inyungu.

Abo baturage kandi bavuga ko amazi bahawe abafasha gukumira umwanda nk’uko bivugwa na Rurangwa Claver wo mu Kagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura

Yagize ati ʺNi ibyishimo, sinabona uko mbivuga, nk’uko mubibona dutuye mu misozi miremire, ku buryo kubona amazi twakoraga nibura ibirometero bibiri.

Icyo gihe cyose twataga mu gushaka amazi, tugiye kugishyira mu bikorwa bindi bibyara inyungu.ʺ

Munganyinka Adelphine wo mu Murenge wa Rubengera we ati ʺIyo udafite amazi, isuku irakugora. Ubu hehe n’umwanda mu ngo zacu.

Umuntu yagiraga ijerekani imwe akayicungacunga kugira ngo izamugeze ejo, ariko noneho amazi tuyafite ku irembo iwacu.ʺ

Umuyobozi w’’Akarere Ndayisaba François avuga ko uyu muhigo wo kugeza amazi meza ku baturage ari umwe mu yabashoboye kugerwaho 100%, ukaba weshejwe utwaye amafaranga asaga miliyoni 430FRW, agasaba abayegerejwe kuyafata neza.

Ati ʺNi kenshi twagiye tubona imiyoboro y’amazi yangirika kubera ko abaturage batayifata nk’iyabo.

Icyo tubasaba rero ni ukumva ko ayo mazi ari ayabo, gusa mu rwego rwo kubafasha kuyabungabunga twabashyiriyeho amakoperative azajya acunga aya mazi.

Umuturage azajya avoma yishyuye amafaranga atarenze icumi (10) ku munsi, aya akazakusanywa ku buryo yakoreshwa mu gusana icyaba cyangiritse.ʺ

Abantu bashyikirijwe amazi biganje mu bice by'imisozi miremire
Abantu bashyikirijwe amazi biganje mu bice by’imisozi miremire

Aba baturage kandi bemeza ko amafaranga 5 cyangwa 10 ku munsi ntacyo ahungabanije ku bushobozi bwabo.

Izo ngo 9000 zagejejweho amazi ziganjemo iziri mu misozi miremire, zibarizwa mu Mirenge ya Gashari, Mutuntu, Rubengera na Bwishyura.

Ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko buzakomeza gukora ibishoboka abagerwaho n’amazi meza bakiyongera kuko kugeza ubu abafite amazi meza ari 85% gusa.

Mu mwaka wa 2017-2018 ako Karere karateganya kongeraho ingo zisaga 5000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyi gikorwa ni indashyikirwa rwose!Nyakubyara Président azatwibuke na Gasanze(Nduba,Gasabo)Ubu tuvoma ibiziba nabyo bitangiye gukama,nyamara ngo ni i Kigali da!

musonera Fabien yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka