Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse

Abakozi ba Leta batagira inzu bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi.

Zimwe mu nzu zizatuzwamo abakozi ziri i Kinyinya mu mujyi wa Kigali
Zimwe mu nzu zizatuzwamo abakozi ziri i Kinyinya mu mujyi wa Kigali

Iyo gahunda biteganyijwe ko izatangira muri uku kwezi kwa Gicurasi 2017, bihereye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Muri 2016 hagati, Leta y’u Rwanda yatangaje gahunda yo korohereza abakozi ba Leta binjiza hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 600RWf, kubona amacumbi aciriritse, ndetse hahita hakorwa urutonde rw’abayakeneye n’ibyiciro by’ayo bakeneye.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Imiturire (RHA), Kampayana Augustin yatangarije Kigali Today ko bafite urutonde rw’abakozi 5000 bagaragaje ko bakeneye inzu zo guturamo.

Kampayana avuga ko zimwe mu nzu zamaze kuzura ubu bakaba barimo gukora urutonde rw’abazazihabwa ku ikubitiro hakurikijwe iteka rya Minisitiri w’Imari.

Kugeza ubu, inzu 32 ziri i Kabuga mu Karere ka Gasabo, ni zo zirimo gushakirwa abazituramo.

Kampayana agira ati “Izi zo no muri Gicurasi bazijyamo. Ubu harimo kugenzurwa abujuje ibyangombwa hakurikijwe Iteka rya Minisitiri kandi vuba aha biraba birangiye.”

Mu gihe byari biteganyijwe ko izi nzu 32, zirimo iz’ibyumba bibiri n’uruganiriro n’iz’ibyumba bitatu n’uruganiriro, zaba zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18RWf na miliyoni 25RWf, Kampayana avuga ko igiciro gishobora kugabanuka kikaba cyanagera hagati ya miliyoni 12RWf na miliyoni 15RWf.

Ibi arabishingira ku kuba mu mwiherero uherutse w’abayobozi, ikibazo cy’amacumbi cyaragarutsweho ndetse kikongererwa ingufu.

Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) muri Werurwe 2017 yemeje umushinga wo gushora miliyoni 267$ (ni ukuvuga hafi miliyari 220RWf) mu bwubatsi bw’amacumbi aciriritse.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore, muri Werurwe 2017, nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse kubera i Gabiro muri Gatsibo, yavuze ko iyi banki yiyemeje gufasha Leta kugabanya ikibazo cy’amacumbi.

Kugeza ubu hakenewe nibura inzu zibarirwa mu bihumbi 344 na 68 mu Mujyi wa Kigali gusa hagati ya 2012-2022.

Hari icyizere ko igiciro cy’inzu kizagabanuka

Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, Kampayana yatangaje kandi ko Minisitiri ufite Imari mu nshingano ze aherutse kujya muri Banki y’Isi gushaka amafaranga yo gushora mu nzu ziciriritse z’abakozi ba Leta.

Ku buryo ngo hari icyizere ko ibi na byo bizatuma igiciro cy’izo nzu zirimo kubakirwa abakozi ba Leta kirushaho kujya hasi.

Izi nzu nazo ni zimwe mu zizatuzwamo abakozi ziri i Musaka mu mujyi wa Kigali (Photo Internet)
Izi nzu nazo ni zimwe mu zizatuzwamo abakozi ziri i Musaka mu mujyi wa Kigali (Photo Internet)

Leta yiyemeje ko izajya iha ba rwiyemezamirimo ubutaka bwo kubakaho inzu ziciriritse zo guturamo, ndetse igafasha mu kugeza ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda n’amashanyarazi ahazajya haba hubatswe inzu ziciriritse.

Kampayana akomeza avuga ko mu gihe byari biteganyijwe ko izo nzu zajya zishyurwa ku nyungu iri hagati ya 13-14%, izi mbaraga Leta yashyizemo ibinyujije mu bigo by’imari zishobora gutuma inyungu yongera kumanuka ku buryo uwafashe inzu azajya ayishyura ku nyungu iri hagati y’amafaranga 8% na 10%.

Ati “Ibi bishobora gutuma nk’iyo nzu tuvuga ubundi yari kuri miliyoni 15 imanuka ikajya kuri miliyoni nk’umunani (8) kandi umuntu akaba yakwishyura hagati y’imyaka 10 na 15 hakurikijwe ubushobozi bwe.”

Uretse inzu 32 zamaze kuzura zitegereje abazijyamo, Kampayana avuga ko hari izindi 200 zirimo gusakarwa mu gace ka Batsinda uturutse Kagugu.

Izo nzu, ngo rwiyemezamirimo aracyategereje uruhare rwa Leta rwo kuhageza amazi n’amashanyarazi no kuhatunganya imihanda. Ibi na byo, Kampayana yemeza ko bizarangira mu gihe kitarengeje amezi abiri.

Avuga kandi ko hari izindi nzu 200 zirimo kubakwa i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, na zo zirimo kurangira ku buryo ngo mu mezi nk’abiri zizaba zitunganye abantu bashobora kuzijyamo.

Uruganda rw’ibikoresho by’ubwubatsi rwatumye iza Batsinda II zidindira

Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, Kampayana Augustin, ariko yadutangarije ko uruganda rw’ibikoresho by’ubwubatsi rurimo kubakwa i Masaka hakurya y’Inyange Ltd rwatumye umushinga w’inzu za Batsinda II udindira.

Muri icyo kibanza ni hateganyijwe kubakwa inzu mu kiswe Batsinda II
Muri icyo kibanza ni hateganyijwe kubakwa inzu mu kiswe Batsinda II

Byari biteganyijwe ko Batsinda II, igizwe n’inzu 561, yari gutangira kubakwa muri Mutarama 2017 ariko biba ngombwa ko bategereza ko urwo ruganda rwuzura kugira ngo haboneke ibikoresho by’ubwubatsi hafi kandi ku mafaranga make.

Ati “Ubu urwo ruganda rwamaze kuzura ku buryo twizera ko umushinga wa Batsinda II na wo uzarangira mu mezi make ari imbere.”

Ikibanza Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoboka (RSSB), bazubakamo inzu za Batsinda II cyamaze gusizwa bategereje ibikoresho by’ubwubatsi gusa bagatangira kuzizamura.

Ubwo Umwami wa Maroc, Mohammed VI yazaga mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2016 yari aherekejwe n’abashoramari benshi baje gushaka amahirwe yo gushoramo imari mu Rwanda.

Palmerie Development Group, imwe muri kompanyi zishora imari mu mishinga y’ubwubatsi, yahise yiyemeza gushora miliyoni 68$ (arenga miliyari 55RWf) mu mushinga wo kubaka inzu 5000 zo guturamo ndetse ihabwa n’ikibanza i Ndera mu Karere ka Gasabo.

Kampayana Augustin, Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, akaba atangaza ko iyi kompanyi na yo muri Gicurasi 2017 izatangira imirimo kandi akaba yizeye ko izo nzu zizuzura vuba.

Ati “Umwaka utaha tuzaba tumaze kugira inzu nyinshi kuko n’izi z’Abanya-Marocco zizaba zizuye kuko bafite amafaranga.”

Muri Nyakanga 2016, RHA cyari cyatangaje ko hagiye kubakwa inzu ibihumbi 20 ziciriritse zo gutuzamo abinjiza amafatanga make.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali gusa hakenewe inzu nibura ibihumbi 344 na 68 hagati ya 2012-2022, muri zo 60% zikaba ari iziciriritse z’abinjiza amafaranga ku kwezi, Umujyi wa Kigali wo watangaje ko ufite ubushobozi bwo kubaka inzu ibihumbi 10 gusa buri mwaka.

Kubera uburemere bw’icyo kibazo, Leta ikaba yariyemeje gufasha abashora imari mu mishinga y’ubwubatsi, binyuze mu bigo by’imari no mu kubaha ubutaka bwo kubakaho kandi site bubakaho ikazishyiraho ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda n’amashanyarazi.

Ibi bikorwa bikaba ari byo bigabanya igiciro cy’inzu ku buryo umuturage asigara agomba kwishyura 50% by’ayo yagombaga gutanga ku nzu kandi na bwo agafashwa kuyibona binyuze mu bigo by’imari akishyura bijyanye n’ubushobozi bwe.

Umushinga wo kubaka amacumbi aciriritse ukaba ureba Umujyi wa Kigali n’imijyi itandatu yatoranyijwe ngo yunganire Umujyi wa Kigali.

Nk’uko RHA ibitangaza, izo nzu zitangwa mu buryo butatu. Uburyo bwa mbere ni aho umuturage ashobora kuza akayishyurira rimwe agahita ayegukana, ubwa kabiri n’ukuyifata ku nguzanyo y’igihe kirekire mu gihe ubwa gatatu ari ukuyibamo ayikodesha kuri make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

umuntu bavuga koafite inzu ndavuga utakwemererwakuyibona nuzaba afite imeze ite ?

Alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Jye ndi. Umukozi w’Akarere ndifuza kumenya. Amakuru
0788353977

Nkusi Francois xavier yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

mbanje gushimira kigalitoday kuri iyi nkuru ishimishije itugejejeho,njye nasabagako mwadufasha kumenya ingano y’inzu ifite ibyumba bingahe?hanyuma na form yo kwiyandikishaho

akimana yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

abakorera ahatari mumujyi wacyigari natwe mutwibuke da kuko ndabona mu murwa ariho byimanze kbs natwe turazicyeneye

elias yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Nyakubahwa Perezida wacu abana b’ubu Rwanda ntituzahwema gushima Imana yakuduhaye wowe nabo mufatanije muhora mutekereza ku mibereho myiza y’abanyarwanda. Ikibazo cy’amacumbi cyari cyarabaye mwenenyina wa SIDA. Ibaze gukora 10 ans utarabasha kugura n’ikibanza. Ariko Leta nifasha umukozi Banki ikajya yaka inyungu ya 8% -10% hehe nikibazo cy’icumbi

amani yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Turashima leta byimazeyo.hanyuma izo nzu zagenewe abakozi baleta bomubihe byicyiro? Duhembwa bitandukanye ninayo mpanvu mbajije.ikindi nihehe tubariza ibijyanye nokuyishura ayo mazu mugihe tuyakeneye kuyagura? Nimubuhe buryo tuzajya tuyishuramu? Ese bisabiki juyabona? Ikindi nakwisabira nuko ntangwate yabaho urugero nashatse kugurira umucecuru wanjye inzu nkiyo nkajya nkatwa kumushahara wanjye nawo utari mwinshi ariko byaje kunanira bank ishaka 5m kuri konte yanjye kandi mubyukuri ndumuntu ukirangiza amashuri urunva konakazi nkora mpembwa amafaranga atari menshi kuburyo naba narabitse 5m kuri konte.icyangombwa nukuba nfite akazi(contra) kaburundu kandi nemera kujya nkatwa amafaranga yaburikwezi kugeza ideni ndimazamo.ndunva byafashya benshi badafite ingwate.
Muzaba mudukoreye neza nimubishira mubikorwa.kandi ndizerako abantu benshi bakiyubaka ntangwate bafite kandi bifuza kujya murariya mazu.ibisubizo byanyu nibyingenzi.
Murakoze mbaye mbashimiye.

Martha yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Hanyuma abakorera muri secteur prive ayo mazu azatugeraho ryari?

Kimonyo yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

ni byiza kubakira abakozi. Ariko nyabuneka mbonye hari abazahabwa amazi i Kinyina ngira impungenge. gusa ndizera ko Leta yacu ari umubyeyi. hari umudugudu wubakwa iKinyina na Company yitwa URUKUMBUZI irimo kubaka amazu adafite ubuziranenge. umushoramari NSABIAMAN John aias DUBAI niwe wubaka ayo mazu. nasabaga rwose abashinzwe ubuziranenge bajye bazasure ayo mazu, cg bagasaba ubuhamya bw’abahatuye. inzu yubakwa ukwezi kumwe ubwo izamara kangahe? Iyo nzu uyituramo nyuma y’amezi abiri bikagusaba kongera kuyisana. biteye agahinda.

aka Hatari yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Iki gikorwa ni kiza natwe mutwibuke abakora mu nzego z’ubuvuzi mutwoherereze iyo form twiyandikishe kandi byaba byiza abakora CHUK muturebeye masaka cyangwa hafi yaho kuko ariho tuzimukira mu bihe biri imbere murakoze cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Umuntu yabariza amakuru he he? Muduhe number twabarizaho
Turazikeneye cyane

muhiza yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Ibi ni byiza ariko se mwarimu uhembwa 40000fr mubona azashobora kwishyura iriya nzu?

Dodos yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Icyo gikorwa ndumva cyaba ari nyamibwa ese umuntu yajya kururwo rutonde gute???

alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka