Abakozi b’akarere mu batumye inguzanyo ya VUP itishyurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko mu mafaranga y’inguzanyo yatanzwe muri gahunda ya VUP atarishyurwa harimo nayatwawe n’abakozi b’akarere.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi aviuga ko bagiye gutangira kwishyuza abayobozi bariye amafaranga ya vup bakaba batishyura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi aviuga ko bagiye gutangira kwishyuza abayobozi bariye amafaranga ya vup bakaba batishyura.

Ibyo ngo bituma bigorana kwishyuza abandi baturage bayafashe, kuko abagakwiye kubishyuza aribo ubwabo batari bishyura.

Muri abo bakozi bavugwa ko batishyura harimo abakora mu inzego z’umutekano urugero abo mu rwego rwa Dasso, abashinzwe iterambere mu tugari, (CEDO), abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari , abarimu nabandi.

Umuyobozi w’akarere Hererimana Frederic avuga ko amafaranga yatwawe n’abakora mu inzego za Leta atarishyurwa yakagombye kuba ari gufasha abandi baturage kwikura mu bukene. Agasaba ko hakongerwa imbaraga mu kwishyuza abo bakozi kugirango n’abaturage bishyure.

Abayobozi gujijwe amafaranga ya VUP ntibishyure bagiye kuvuga uburyo azishyurwa vuba na bwangu.
Abayobozi gujijwe amafaranga ya VUP ntibishyure bagiye kuvuga uburyo azishyurwa vuba na bwangu.

Agira ati “Hari amafaranga ya VUP atarishyurwa, iyo atagarutse aba ari ikibazo gikomeye kuko yakabaye yaragarutse agafasha abandi baturage mu iterambere. Niba Leta ishyiramo imbaraga igatanga amafaranga, ufata ayo mafaranga wese agomba kuyakoresha ariko akayagarura.”

A ko bafashe ingamba, bahereye ku bayobozi n’abandi bakozi bose bafite aho bahuriye n’akarere batarishyura, kugira ngo babanze bishyure babonereho kwishyuza n’abandi baturage.

Ati “Tubona ko amafaranga atishyurwa bitewe n’uko, abakabaye bakangurira abaturage kwishyura nabo ubwabo harimo abafite amafaranga batarishyura."

Ni muri urwo rwego bwafashe ingamba zuko bitarenze tariki 15 Ukuboza 2016, ko bagomba kuba bavuganye nabo bakozi bose bakabasobanurira uko bazishyura idene rya VUP barimo.

Hamaze kubarurwa amafaranga y’umwenda yatanzwe muri gahunda ya VUP agera kuri miliyoni 82Frw. Amaze kwishyuzwa agera kuri miliyoni 45Frw, kuvayatangwa mu myaka itatu ishize.

Mu ntara y’Iburengerazuba habarurwa miliyari 2Frw ariko amenshi kaba atari yishyurwa n’abayatwaye. Kuyagarura yose ngo ntibyoroshye kuko hari abayobozi bagiye bakora amatsinda ya baringa bagafata amafaranga ku mazina y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka