Abakiriya ba banki barinubira gucibwa amafaranga yo gufunga konti

Amabanki akomeje gusaba amafaranga abifuza ko konti zabo zifungwa, n’ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda n’abakiriya batabyemera.

Ubuyobozi bwa Banki nkuru y'u Rwanda buvuga ko abafungisha konti badakwiye gucibwa amafaranga
Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda buvuga ko abafungisha konti badakwiye gucibwa amafaranga

Mu kiganiro Guverineri wa Banki Nkuru, John Rwangombwa yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka wa 2016, yavuze ko nta banki n’imwe mu Rwanda yemerewe guca amafaranga umuntu mu gihe yifuza guhagarika konti ye.

Bamwe mu bakiriya bavuga ko impamvu zo guhagarika kubitsa muri banki ari nyinshi, ariko iz’ingenzi ngo ni ukuba umuntu aba yanenze imikorere ya banki runaka agashaka kwimukira mu yindi.

Bavuga ariko kandi ko hashobora no kubaho ko umuntu ahagarika imirimo yakoraga ntabe akibona amafaranga yo kubitsa.

Uwitwa Eric avuga ko afite konti ebyiri muri COGEBANK no muri Banki y’abaturage atagikoresha, ariko bakaba bamusaba amafaranga yo kugira ngo izo konti zihagarike gukoreshwa.

Yagize ati"Ntibyumvikana ukuntu bavuga ngo gufunguza konti ni ubuntu, nyamara wavuga ko utakiyikeneye bakaguca amafaranga. Ubu ndasabwa amafaranga atari munsi y’ibihumbi 10RWf, ariko nararekeye".

Umukozi w’imwe muri Banki zikorera mu Rwanda utashatse ko amazina ye n’aho akora bishyirwa ahagaragara, yabwiye Kigali today ko bakomeje gusaba amafaranga abifuza gufungisha konti zabo batagikoresha.

Ati"Banki Nkuru y’Igihugu n’ubwo yaba yaratanze amabwiriza yo kudaca amafaranga abifuza gufungisha konti ntabwo yigeze itwandikira, kandi ubu nibwo buryo bwemewe n’amategeko".

N’ubwo iyi banki ivuga ko idakomeza gukata amafaranga kuri konti zitagikoreshwa, ngo isaba amafaranga angana na 5,500 buri muntu wese wigeze kuyibitsamo amafaranga wifuza gufungisha konti ye.

Abantu bafite konti mu mri banki iyo bahagaritse kubitsaho, mu gihe bafiteho amafaranga banki zikomeza kuyabakataho buri kwezi, baba ntayo bafiteho nabwo zikomeza kubabaraho amadeni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mutubarize tumenye ukuri kuri iki gitekerezo nanjye mfite conte muri banque yahoze yitwa bcr ubu yitwa IMB bank nafunguje conte muri 2010 none nifuje ko bayifunga banyaka amafaranga 10000 ubu kubera ko imyaka imaze kuba myinshi ngeze hafi ibihumbi ijana 100000 bankata buri kwezi kdi sinkibitsamo kubera ubushobozi bukeya kandi nifuje ko bayifunga baranga ngo cyeretse mbanje kwishyura ayo mafaranga ibihumbi ijana (100000) nkanongeraho 10000 byo kuyifunga none narayabuze kandi nubu buri kwezi baracyankata. Mutubarize Governeur wa BNR rwose ni akarengane tumenye aho duhagaze murakoze mumbabarire ntimutangaze amazina yanjye.

clementine yanditse ku itariki ya: 25-01-2017  →  Musubize

Hariho imvugo abayobozi bavuga zigacanga abaturage birumvikana ko beneri idaha amabwiriza izi banke zohasi arizo zifatira ibyemezo niba beneri ivuga ko bitemewe abaturage bakaguma kuyacibwa ntakuri beneri ifite harimo akarengane kubarwaho imyenda utagifite ubushobozi bwo kubista nakarengane gakabije

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka