Abagore bapfushaga ubusa inkunga bagiye kwigishwa kuyicunga

Abagore bapfushaga ubusa inkunga bahabwa ntibagirire akamaro ngo babashe kwiteza imbere, bagiye kwigishwa kuyicunga kandi bakanayishora mu mishanga ibazanira inyungu.

Abagore ibihumbi 100 bo mu murenge wa Kimihurura nibo bazahabwa inkunga
Abagore ibihumbi 100 bo mu murenge wa Kimihurura nibo bazahabwa inkunga

Kuwa Kane tariki 14 Kamena 2018 hatangijwe umushinga ugamije guhangana n’imbogamizi abagore bahura nazo zigatuma batiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu.

Abaterankunga batandukanye harimo n’ibigo by’imari biciriritse bitanga inguzanyo zihariye, batunze agatoki abagore bahabwa inguzanyo cyangwa inkunga, aho kuyikoresha icyo igenewe, bakayukenuzamo abandi bakajya mu tubari.

Ni muri urwo rwego umuryango Action for Women Foundation, watangije umushinga wo gufasha abo bagore kugira ngo babashe kwivana mu bukene. Aho uzakorera mu tugari n’imidugudu ifite abagore benshi bakennye kurusha abandi mu murenge wa Kimihurura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura Patricie Murekatete yavuze ko hari imbaraga zigiye gushyirwa mukwigisha abo bagore.

Yagize ati “Icyambere ni ukuzabanza tukabahugura, bakumva ko amafaranga bagiye guhabwa cyangwa ubushobozi atari ubwo gupfusha ubusa, ntibumve bakwiye kuyikenuzamo cyangwa gukemura ibibazo basanganywe kuko icyo twifuza ni uko umugore w’umunyarwanda azamuka.”

Aba bagore bazigishwa no gucunga umutekano
Aba bagore bazigishwa no gucunga umutekano

Assumpta Tuyishimire waruhagarariye abandi bagore bo mu murenge wa Kimihurura yatangaje ko bishimiye uwo mushinga kuko uzatuma abagore barushaho kwigirira ikizere kubera imbogamizi zitandukanye bahuraga nazo.

Ati “Uyu mushinga twawishimiye, ubu twahuraga n’inzitizi z’uko umugore atifiye ikizere, benshi bagiteze amaramuko ku bagabo, ariko nanone ni urugendo rurerure kuko hari abagiye babyumva n’abandi ubu bagiye kuzamuka kuko kwigisha ari uguhozaho.”

Ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga kikazatangirira mu tugari tubiri aritwo Rugando na Kimihurura, ukazagera ku bagore ibihumbi ijana bazigishwa gucunga umutungo no gushora imari yabo mu mishanga myiza.

Abagabo 20 nabo bazigishwa uko bakwiye gushyigikira umugore mu bikorwa by’iterambere rirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka