Abagore bagenewe amahirwe mu kwiga umwuga bakihangira umurimo

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryageneye amahirwe abagore babyifuza kubigisha umwuga wo guteka ku buntu.

Mu gihe bamaze biga guteka ngo bungutse byinshi nubwo hari abibwira ko abagore bazi guteka.
Mu gihe bamaze biga guteka ngo bungutse byinshi nubwo hari abibwira ko abagore bazi guteka.

Ku ikubitiro abagore 23 n’umugabo umwe barangije amasomo, tariki 3 Kamena 2016, bafashijwe kuzabasha kwiteza imbere bihangira umurimo kandi babashe gufata neza abagabo babo n’abana mu ngo babatekera neza.

Ubuyobozi bwa IPRC East buvuga ko aya mahirwe bwayatanze nyuma yo kubisabwa n’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngoma(CNF), mu rwego rwo kongerera abagore ubushobozi mu myuga ngo babashe kwihangira imirimo.

Uwizeye Francoise utuye mu murenge wa Kibungo, nyuma yo kurangiza amasomo mu guteka atangaza ko amasomo yahigiye yamufashije gufunguka no kureba amahirwe ahari mu kwigangira umurimo.

Abagore barangije kwiga guteka basanga ari amahirwe babonye abafasha kwihangira umurimo.
Abagore barangije kwiga guteka basanga ari amahirwe babonye abafasha kwihangira umurimo.

Yagize ati “Mu byukuri twese tuvuye hano dufite intego yo kugira icyo takora yaba ibijyanye no gukora ibiraka byo gutekera abantu mu makwe,mu minsi mikuru, yaba gushinga za restora n’ibindi.”

Kanyonga Maritha, urangije aya masomo akaba asanzwe ari umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe umurimo n’iterambere, avuga ko nyuma yo kurangiza ayo masomo ubu bagiye gushyiraho koperative ibahuza.

Nyuma yo kurangiza amasomo yabo bahawe na certificats.
Nyuma yo kurangiza amasomo yabo bahawe na certificats.

Ati “Aha hantu muri iri shuri tuhakuye byinshi biduha amahirwe yo kumenya kihangira umurirmo.Tugiye kwishyira hamwe nk’abagore barangije kwiga guteka kuri iyi nshuro ya mbere,maze dukore koperative dutangire dukore.”

Ing Ritha Clemence Mutabazi, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri IPRC East, avuga ko iri shuri ryiteguye guhugura n’abandi benshi babishaka kuko ribereyeho guha amahirwe abashka kwiga umwuga.

Yanasabye abarangije kuba intumwa nziza bagakangurira bagenzi babo kuza kiga umuga kuko ari ingirakamaro.

Ati “Rwose hari imyanya myinshi,mu tubere intuma nziza mubwire n’abandi babishaka.Tugiye gutangira ikindi kiciro kandi si mu butetsi gusa no mu yandi masomo y’imyuga atangirwa hano.Mubwire abashomeri n’ababandi babishaka ntiduheza.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Rwiririza JMV, yashimye igitekerezo inama y’igihugu y’abagore bagize asaba abagabo nabo kwitabira iyi gahunda yo kwiga guteka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murahoro neze j ndiburundi ubwobumenyi nobubogute?mukoze cane kandi turakunda

Erci yanditse ku itariki ya: 26-08-2017  →  Musubize

Kwiga ni ubuntu gusa hari ibikoresho
bigiraho byo birishyurwa ariko wakegera ubuyobozi bwa IPR East bakagufasha. Ntago ari menshi ni duke batanga ntageze ngo ku bihumbi
30.

Usubiza yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Nabonye mwarahuguye abantu mu guteka mubaha na za certificates. Mu gihe cy’amezi atatu bamaze bahugurwa bishyura angahe? Babagaho gute? Impamvu mbabajije ibyo bibazo ndashaka kuzohereza umufasha wanjye ngo aze kwihugura.

Nkezabera Uzziel Gilbert yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka