Abafite ubumuga bifuza guhabwa amakarita abafasha guhabwa inguzanyo

Abamugaye b’i Huye bishimira kuba baratekerejweho bakagenerwa amafaranga bakwifashisha mu kwihangira imirimo, ariko ngo kuba batarahabwa amakarita abaranga byababereye imbogamizi.

Umwe mu bafite ubumuga mu mujyiwaHuye
Umwe mu bafite ubumuga mu mujyiwaHuye

Nk’uko bisobanurwa na Jean Baptiste Nzakizwanimana, umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Murenge wa Mukura, ngo ikigega BDF cyashyiriye abamugaye b’i Huye amafaranga muri Sacco ya Rusatira n’iya Mukura.

Ayo mafaranga ngo yagenewe abize imyuga. Umuntu yemerewe kwaka inguzanyo itarenze ibihumbi 500 yo kugura ibikoresho byo kwifashisha mu mushinga we, hanyuma akazishyura ½ cyayo hamwe n’inyungu zacyo, ikindi ½ akakirihirwa na BDF.

Ariko ngo bahuye n’imbogamizi ebyiri; kuba sacco ziri kubasaba ingwate kandi bari babwiwe ko yaba ibikoresho baguze, no kuba ababasha kwibonera ingwate batafata inguzanyo nta karita y’abafite ubumuga bafite.

Nzakizwanimana ati “bari batubwiye ko utarabona ikarita yajya ku murenge bakamuha icyemezo cy’uko yamugaye, ariko kugeza ubu icyo cyemezo kuri sacco ntibacyemera.”

Ubundi abafite ubumuga bo mu Karere ka Huye bavuga ko basanganywe intego yo kwikura mu bukene badasabirije.

Ngo bari batangiye gutekereza ko abize imyuga ariya mafaranga agiye kubafasha kuzamuka, ariko icyizere ngo gitangiye gukendera.

Nzakizwanimana wize gukora inkweto, avuga ko ibikoresho yakwifashisha bihagaze mu mafaranga ibihumbi 800, ariko ngo na 500 abibonye yabiheraho, akazagenda agura ibindi bukebuke.

Umusaza Yohani Murekezi w’ i Tumba asanzwe ari umudozi, ariko ubumuga afite mu mugongo ntibugituma abasha kunyonga imashini idoda, cyangwa kwegereza amaso ahari urushinge igihe adoda.

Ati “ubu numva mbonye igishoro natangira ubworozi bw’inkoko, kuko mfite ikibanza kinini cyo kororeramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Christine Niwemugeni, avuga ko bagiye gukorana n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, amakarita akaboneka, kuko ngo ibarura ry’abafite ubumuga ryarangiye.

Naho ibijyanye n’ingwate ngo bagiye gukorana na BDF bamenye aho ikibazo kiri, ariko abafite ubumuga babashe kwiteza imbere kuko ngo ishyaka bafite ari iryo gushyigikirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mudamu mwese murikubona wamubaza ibyangombwa bimeze gute?kurushya abantu nibyo bituma batagana amabanke bakagana rambleri borohereze abafite I ishinge bakore biteze I mbere murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Yoo urumva ko bafite viziyo nziza yokwivana mubukene badasabirije nibyiza arikose kuki barikubaniza kandi amafaranga yabagenewe aha ndumva ibyangombwa ataribyo bivuga Ko umuntu afite ubumuga ngewe ndumva ubumuga bugaragarira ijisho bahita bamuha amafaranga hanyuma ubumuga bwimbere bugaragazwa namuganga akaba aribwo busabirwa ibyangombwa nibabyihutishe ndumva bimbabaje abobantu babagora ndanenzea murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka