Abafashijwe kwikura mu bukene ntibagomba kongera gusaba ubufasha

Leta yasabye imiryango igize Sosiyete Sivile, kuyifasha guhindura imyumvire y’abaturage bafashijwe kuva mu bukene, ariko bagakomeza gusaba inkunga.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu nama
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu nama

Kuva mu mwaka wa 2006 kugera 2016 imiryango ibihumbi 260 muri 350 yamaze guhabwa inka muri gahunda yo gufasha abatishoboye ya girinka.

Igitangaza Leta ngo ni uko abahawe izo nka bakomeza kuvuga ko bakeneye ubufasha.

Kuva kuri uyu wa 26 Mutarama, abakozi mu nzego za Leta zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa, bahuriye mu biganiro bimara iminsi ibiri biga kuri iki kibazo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Sosiyete Sivile n’imitwe ya Politiki mu Kigo cy’Imiyoborere (RGB), Mutabazi Theodore agaruka ku kuba abaturage bakwiye kubyaza umusaruro ubushobozi bahabwa.

Yagize ati”Turangije imyaka icumi muri gahunda ya girinka, kandi iyi gahunda irarangirana n’uyu mwaka”.

“Hari ubundi buryo bwo kureba neza abakene abo ari bo kugira ngo Leta n’abafatanyabikorwa bakomeze kubafasha; ariko nk’umutarage wamaze guhabwa inka, agomba kumenya kuyibyaza umusaruro ukwiriye”.

Umuyobozi w’umuryango Health International Rwanda, umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta, Dr Kayumba Charles nawe ashimangira ko impamvu abantu bahawe ubufasha ariko ntibave mu bukene, ari uko batigishijwe.

Ati”Iyo uhaye umuntu inka ukanamutegura neza, ndetse ukereka abandi ukwiriye iyo nka uko akwiriye kuba ameze, nta mpamvu y’uko icyuho hagati y’ubukene no guhabwa inka kitavaho”.

Barafata umwanzuro mushya k'uburyo abatishoboye bagomba gufashwa
Barafata umwanzuro mushya k’uburyo abatishoboye bagomba gufashwa

Leta iravuga ko hamwe n’abafatanyabikorwa, izamenya neza abasigaye bagomba guhabwa ubufasha mu rwego rwa VUP, mu budehe na girinka, bakaba ari bo bakomeza kwitabwaho.

Ikigo LODA, RGB, Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB), abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ab’amadini, biyemeje gufata umwanzuro mushya w’uburyo abatishoboye bazajya bahabwa ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka