Abadafite amashanyarazi bari gushakirwa uburyo yabageraho

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) itangaza ko hari gushakishwa uko amashanyarazi yakongerwa akagera kuri bose kuko ariyo nkingi ya mwamba y’iterambere.

Abataragerwaho n'amashanyarazi bari gushakirwa uburyo yabageraho (Photo Internet)
Abataragerwaho n’amashanyarazi bari gushakirwa uburyo yabageraho (Photo Internet)

Yabitangariije mu nama mpuzamahangay’iminsi ibiri (IPAD Rwanda) ibera i Kigali, ihuza abashoramari mu by’ingufu z’amashanyarazi, ibigo n’abandi barebwa no kuzamura uru rwego, kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2016.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James avuga ko iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo ibibazo by’amashanyarazi adahagije mu bihugu bya Afurika bikemuke.

Agira ati “Mu bihugu byinshi bya Afurika cyane cyane ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, hari ikibazo cy’uko abaturage benshi batagira amashanyarazi.

N’aho ari arahenda ndetse n’icy’ibikorwa remezo bijyanye nayo bidahagije, ari yo mpamvu twahuye ngo turebe uko byakemuka.”

Minisitiri Musoni avuga ko harimo gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo kongera umubare w'Abanyarwanda bagerwaho n'amashanyarazi
Minisitiri Musoni avuga ko harimo gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo kongera umubare w’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi

Avuga ko ibi biri mu rwego rwo kugerageza gushyira mu bikorwa gahunda Umuryango w’Abibumbye (UN) wihaye y’uko mu mwaka wa 2030, buri muntu wese yaba afite amashanyarazi, adacikagurika bya hato na hato.

Kuri ubu mu Rwanda abaturage babarirwa muri 27% gusa ni bo bafite amashanyarazi, ariko intego rwihaye ikaba ari uko bazaba bagera kuri 70% muri 2018.

Jean Bosco Mugiraneza, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), avuga ko hari imishinga yatangiye izafasha u Rwanda kugera kuri iyo ntego.

Agira ati “Hari umushinga wa Rusumo wenda gutangira, hari kandi uwa nyiramugengeri ndetse n’uwa Gazi Metane yo mu Kivu, iyi yose ikazadufasha kugera kuri ya ntego twihaye.”

Inama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye

Avuga kandi ko hari ubundi bwoko bw’ingufu, nk’ubw’imirasire y’izuba, na bwo burimo kongerwamo imbaraga kugira ngo umuriro ugere ku baturage benshi.

Mugiraneza yongeraho ko Abanyarwanda baturiye ibikorwa by’amashnarazi bagiye kujya boroherezwa kuyashyira mu ngo zabo, bemererwa kwishyura ifatabuguzi mu gihe kirekire kuko ngo byabangamiraga ab’abamikoro make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka