Ababyeyi bamwirukanye bamuziza gutwara inda none arabatunze

Anita Dusabemariya ukomoka mu Murenge wa Gishamvu muri Huye, yatwaye inda afite imyaka 17, iwabo baramwirukana, ariko nyuma y’ubuzima bushaririye niwe utunze umuryango.

Anita Dusabemariya asigaye yereka bagenzi be uko yiteje imbere
Anita Dusabemariya asigaye yereka bagenzi be uko yiteje imbere

Dusabemariya kuri ubu ufite imyaka 23, uwamubona mu nzira agenda ntiyakeka ko ari umubyeyi ufite umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu.

Iyo aganira anaseka ntabwo bigaragara ko yanyuze mu gahinda gakomeye yakuye ku kuba yaramaze gutwara inda, uwo muryango we yitaho ubu ukamwirukana.

Agira ati “Inda imaze kugira amezi ane ni bwo iwacu bayibonye, bahise banyirukana. Naragiye nirirwa mbunga, ntazi n’iyo njya, nza kugera ahari umukobwa wigeze kuba iwacu ni we wancumbikiye.”

Nyuma y’icyumweru ngo iwabo baje kumushaka, bamusaba kugaruka mu rugo kugira ngo azabanze abyare. Yabemereye bigoranye, arataha. Ariko ntiyabana neza na bo kuko atari ashoboye guhinga kandi ari wo murimo wari ubatunze.

Yaje kubyara, umwana agize amezi atandatu barongera baramwirukana. Ati “Umuryango warongeye uraterana baravuga ngo ‘genda icy’ingenzi ni uko utazahwana n’inda ku gasozi, uwo mwana wawe wakwiroha, ibyo birakureba ku giti cyawe’”.

Yagiye gutura mu nzu idakinze, ku buryo we n’umwana ngo bari batunzwe na supadipe bakuraga mu mafaranga yabaga yahawe n’abagiraneza.

Yashatse kuroha uruhinja rwe mu mugezi

Kugaburira umwana we, yamuhaga isombe kuko ari yo yabashaga kubona. Na yo ngo yabaga yayisabye abaturanyi, bamuhaga n’umunyu agashyiramo. Ibi ngo byatumaga uyu mwana arwaragurika.

Ati “Yigeze no kurwara njya ku kiyaga, turahahagarara nti ‘ngiye kukurohamo nanjye nirohemo kuko ndi kubona ubuzima bwandambiye.’ Nagiye kumuroha, karakebuka karaseka, numva impuhwe z’ababyeyi ziraje.”

Nyuma yaho ngo yaje kubona umufashamyumvire washakaga abakobwa babyariye iwabo n’abataye ishuri, amusaba kujya mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya hamwe na bagenzi be bahuje ibibazo.

Kugira ngo abone amafaranga yo kujyana mu itsinda, yagiye kwaka ikiraka cyo guhingira 700Frw.

Ati “Umujyanama w’ubuzima natse iki ikiraka yarakimpaye, ariko anyiriza mu murima. Yandekuye saa cyenda. Na ka kana mu mugongo, kanaburaye, nanjye niziritse igitenge mu nda ngo ntaza gusunduka, dore ko ntari namenyereye guhinga.”

Mu mafaranga yahembwe uwo munsi, avuga ko yihutiye kuyaguramo igikoma, ahita ajya mu itsinda ryo kuzigama atanga 100 nk’uko yari yabigiriwemo inama ariko uwo munsi ashaka undi mugiraneza amuguriza 1.000Frw.

Ayo mafaranga yayatwaye atazi icyo ari buyakoreshe. Ariko ku bw’amahirwe, hafi ya cya kizu yari atuyemo hanyuze umuntu wari wikoreye umufuka wa Avoka yari agiye kuranguza.

Uwo muntu ngo yashakaga 2.000Frw, Dusabemariya amwingingira kuzimuhera igihumbi kimwe kuko ari cyo yari afite, amugirira impuhwe arazimuha.

Za avoka yaje kuzigurisha akuramo 3.500Frw. Yatangiye gutinyuka gukora ubucuruzi, yiyemeza kugura igiti cyose kiriho avoka. Icya mbere yageretse bamuciye 7.000Frw, abingingira kwemera 3.500Frw yari afite baramwemerera.

Yahise ajya kureba umucuruzi wa avoka ubimenyereye, bafatanya kuzicuruza, bakuramo ibihumbi 14.000Frw barayagabana.

Intangiriro y’urugendo rushya

Avuga ko yahise abona ko ibintu byose bishoboka, atangira kuzajya agura ibitoki by’imyano n’ibibwana by’amasaka (amasaka amaze gusambura). Ubwo bucuruzi bwamufashije kwizigamira aragenda ageza ku bihumbi 70Frw abigura umurima.

Icyo gihe mu kuzigama mu itsinda yari amaze kugera ku bwizigame bwa 800Frw. Yanatangiye guhindura indyo we n’umwana we bafataga, bava kuri supadipe bagera ku gikoma kivangiye. Ava ku ndyo y’isombe nazo z’insabano agera ku muceri.

Ababyeyi be babonye asigaye yifashije baza kumwingingira kugaruka mu rugo. Dusabemariya ati “Baranyinginze cyane, bamfukamiye urebye. Nageze aho ndemera.”

Yaje gutekereza no kuzigamira umwana we, arongera ashakisha ibihumbi 144Frw, abikuramo undi murima w’ibihumbi 120, asigaye ayaguramo ihene ebyiri yahaye uwo mwana we.

Kuri ubu, ntakibarira mu bakene. Avuga ko yubashywe haba mu muryango we no mu gace atuyemo. Ikimushimisha kurushaho, ni ukubona umwana we amerewe neza.

Ati “Ni agakobwa gashimishije cyane, ubu kajya ku ishuri katebeje n’akagurude mu mugongo. Abo nanyuragaho banyinubira basigaye baza naba niryamiye ngo mabuja, ngwino turagushaka.”

Ubu ni we utunze umuryango we ugizwe n’abantu umunani. Nyirakuru na nyirarume babana ubu barwaye indwara yo kugagara uruhande rumwe rw’umubiri ku buryo batakibasha gukora.

Dusabemariya ubu ahinga ibintu bitandukanye muri ya mirima ye, birimo urutoki, ibishyimbo n’ibirayi. Ibyo abihinga mu mirima atekereza ko ayigurishije yayikuramo arenga ibihumbi 500Frw.

Ibyo akora byose bimuha amafaranga ku buryo abasha kuzigama 5.000Frw buri cyumweru. Avuga ko anateganya kwinjira mu bucuruzi bwo kugemurira ibigo by’amashuri imyaka.

Afite igitekerezo cyo gusubira mu ishuri, ariko ngo kubera ko umwana we agomba kwiga, akaba yita no ku muryango we, ntibyamworohera.

Avuga ko abonye umuterankunga imirimo ye yayikomeza, kuko icyo abona kigoye ari ukubona amafaranga yariha ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi n’amashyamba ryo ku Kabutare yigagamo ibijyanye no kuvura amatungo.

Ahereye ku buhamya bwa Dusabemariya, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Christine Niwemugeni, agaya ababyeyi be ariko agashima ubutwari bw’uyu mukobwa bwo kudacika intege.

Ati “Kuba warataye umwana akagenda agafuragurika, yagira icyo yigezaho ukibuka ko uri umubyeyi we akakubera umwana, biragayitse. Ariko binatubere isomo ko nta wuvuma iritararenga.”

Uyu muyobozi anavuga ko ababyeyi bakwiye gufasha abana babo igihe bari mu ngorane, kuko akenshi banabigwamo bitewe n’uko hari igihe na bo haba hari inshingano bateshutseho mu kubarera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Bashiki bacu bahuye cg bari mubuzima bumeze nkubwo wanyuzemo ubu nubuhamya batinyuke bareke kwigunga cg ngo bumve ko hari uzabakemurira ibibazo bafite usibye kwishakamo ibisubizo.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

mwene da ndumva waranyuze mu nzira igoranye. Gusa isi y’ubu, niko imeze n’inshuri. Icyo nshimiye Imana ni nziza ibihe byosee!!!! Wize ku MUNTU komera kandi haranira kugera kure hashoboka ubikesheje mbere na mbere Imana.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

Murakoze kubera iyi nkuru. Birakwiye ko uyu mwana afashwa none nanjye mbonye contacts ze sinabura icyo mufasha. Ntuye kamonyi. Murakoze

Xavier yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Uyu Mwana ni uwo gufasha. So ngombwa ko igitekerezo cyanjye kigaragara ahubwo muce kuri email yanjye mumpe adress y’uwo Mukobwa ndebe ko namufasha kurangiza amashuri ye. Abaye afite email byaba ari byiza cg akaba afite telephone ikoresha WhatsApp kuko njye mba hanze y’igihugu. Byamfasha kumubona. Mugire amahoro.

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

uwo mukobbwa ni intwari

uwimana yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Reka dusabe MARIE CLAIRE JOYEUSE wanditse iyi nkuru akugezeho adresse z’uyu mukobwa w’intwari. Nanjye ndumva namufasha uko nshoboye uko nishoboye. Kigalitoday iduhe uko twamubona.

GGG yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka