Abababazwa n’uko insinga zibaca hejuru nta muriro batekerejweho

Abatuye mu Karere ka Nyamagabe batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bavuga ko bababazwa no kubona inshinga z’amashanyarazi zibaca hejuru badashobora kurahura.

Nubwo umuriro w'amashanyarazi wageze ku barenga 19%, i Nyamagabe abo uca hejuru batawufite nabo baratekerezwaho.
Nubwo umuriro w’amashanyarazi wageze ku barenga 19%, i Nyamagabe abo uca hejuru batawufite nabo baratekerezwaho.

Umulisa ndetse na Mukamana ni bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Tare na Kitabi. Bavuga ko nta kibabaza nko kubona insinga zica hejuru y’urugo cyangwa ahakwegereye hacanye wowe nta muriro ufite.

Mukamana agira ati “Umuriro ni igikorwa remezo cy’ingenzi kandi gikenerwa na buri wese. Birababaza kujyana telefone kuyisharija ahandi cyangwa ukarara mu kizima nyamara umuriro ukwegereye.”

Agasaba ababishinzwe n’ubuyobozi kuzatekereza ku bantu nk’abo bakaba babona umuriro.

Mugisha Philbert umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko uyu mwaka bafite gahunda yo guha ingo 600 umuriro w’amashanyarazi ziziyongera ku ngo 14.647 zari ziwusanganywe.

Ati “Hari n’indi nyigo y’amashanyarazi turimo dukoresha ava ahitwa The Mata i Nyamigina, ajya ahitwa Ryarubondo ni ahantu hari isoko ry’amatungo hari n’umudugudu hatuwe cyane. Twari twasabye EUCL ngo badukorere inyigo.”

Uretse utu duce tuzitabwaho,Mugisha anavuga ko hari n’abafite ingo insinga zica hejuru. Nabo batekerejweho n’imirenge itatu itarageramo umuriro w’amashyanyarazi.

Ati “Biranajyana n’inyigo turimo dukorana nabo noneho turebe ahantu hari ipoto iha abaturage amashanyarazi,urugo rutarengeje metero 37 uvuye kuri ya poto.Turimo turakora iryo barura.

Izo ngo nazo zikazahabwa amashanyarazi dufatanije na REG. Igikorwa kirarimbanije mu mirenge.”

Mugisha avuga ko ku mirenge ya Musange, Nkomane na Mugano itarageramo umuriro, ku bufatanye na REG hatanzwe isoko ryo kuhageza umuriro nubwo nta gihe yavuze bizatangirira cyangwa bizarangirira.

Hagendewe ku mpuzandengo y’abafite umuriro w’amashanyarazi, Nyamagabe iracyari inyuma aho iri ku ijanisha rirenga gato 19%.

Nyamagabe igizwe n’ingo 76.489, izifite umuriro ni 14.657.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka