7% mu banyarwanda nibo bazi iby’ingengo y’imali.

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), itangaza ko 7% mu banyarwanda basaga miliyoni 11, ari bo basobanukiwe iby’ingengo y’imari ya Leta.

Safari Emmanuel avuga ko kumenya ibikubiye mu ngengo y'imari bituma umuturage asobanukirwa icyo amafaranga atanga akoreshwa
Safari Emmanuel avuga ko kumenya ibikubiye mu ngengo y’imari bituma umuturage asobanukirwa icyo amafaranga atanga akoreshwa

Byavugiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe CLADHO yateguriye imiryango inyuranye ya Sosiyete sivile, agamije gutanga ubutumwa bwo gukangurira abantu kumenya no kugira uruhare mu ngengo y’imali ya Leta, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Safari Emmanuel, avuga ko iyo abaturage batazi iby’ingengo y’imari hari ibyo bahomba.

Agira ati “Iyo umuturage nta ruhare yagize mu itegurwa ry’ingengo y’imari, arahomba kuko amafaranga akoreshwa aba yaturutse mu misoro yatanze, ariko ntamenye uko akoreshwa.

Yakagombye kumenya niba ibikenewe mu gace aherereyemo ari byo bikorwa kuko ari we bifitiye akamaro”.

Safari avuga ko CLADHO ku bufatanye n’indi miryango yigenga ndetse n’inzego z’ubuyobozi, batangiye ubukangurambaga bwo gufasha abantu kumva akamaro ko kumenya ibijyanye n’ingengo y’imali, bityo abazi ibyayo bazagere aho baba 100%.

Amahugurwa yitabiriwe n'imiryango inyuranye ya Sosiyete sivile
Amahugurwa yitabiriwe n’imiryango inyuranye ya Sosiyete sivile

Hakizimana Jean wo mu karere ka Kicukiro, avuga ko iby’ingengo y’imari atajya amenya n’iyo byerekera kuko yumva ko bigomba gukorwa na Leta.

Ati “Ingengo y’imari njya numva bavuga ko yatowe ariko uko itegurwa sinabimenya. Numva rero ko ari Leta igomba kubikora kuko ari yo ireberera abaturage”.

Uyu muturage yongeraho ko bamubwiye ko ingengo y’imari ari ibintu by’imibare bikomeye bikorwa n’abize bakaminuza.

Mutabazi Theodore, umuyobozi mukuru ushinzwe Sosiyete sivile n’amashyaka mu Kigo cy’Igihigu cy’Imiyoborere (RGB), avuga ko iyo umuturage yagize uruhare mu bimukorerwa amenya no kubirinda.

Ati “Umuturage iyo yagize uruhare mu ngengo y’imari, bituma amenya icyo amafaranga atanga akoreshwa, akaba yanabaza mu gihe abona hari ibitarakozwe byari biteganyijwe.

Bituma kandi umuturage agira ubushake n’umurava wo kurinda ibikorwa biba byaragezweho abirinda abangizi, kuko aba azi ko cyavuye mu mbaraga ze”.

Mutabazi akangurira Abanyarwanda guhindura imyumvire bakamenya ko ari bo Leta, ko batagomba kwicara ngo bumve ko byose hari umuntu ugomba kubibakorera.

Iyi ngo niyo mpamvu harimo gukorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ishingano n’uburenganzira byabo.

Mutabazi Theodore avuga ko iyo umuturage yagize uruhare mu bimukorerwa amenya no kubirinda
Mutabazi Theodore avuga ko iyo umuturage yagize uruhare mu bimukorerwa amenya no kubirinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko sinabyiza kubyihererana ninaho hava nokuturira ibyatugenewe nibajye hasi mubaturage babasobanurire ibyingengoyimali cyakora najye ntakubeshye ndangije kaminuza ntarabimenya ntawe ndenganya kuko ntasomye nigazeti cyakora abatarize bakwiye gusobanurirwa murakoze

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka