2017 izasiga hari imodoka za Volkswagen zateranyirijwe mu Rwanda

Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwo mu Budage rwasinyanye amasezerano n’u Rwanda azatuma umwaka wa 2017 uzasiga hari imodoka zarwo zateranyirijwe mu Rwanda.

Thomas Shaefer, umuyobozi wa Volkswage muri Afurika y'epfo na Francis Gatare, umuyobozi wa RDB bashyira umukono ku masezerano
Thomas Shaefer, umuyobozi wa Volkswage muri Afurika y’epfo na Francis Gatare, umuyobozi wa RDB bashyira umukono ku masezerano

Ayo masezerano yasinywe tariki ya kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016, ateganya ko imodoka, Volkswagen izajya iteranyirizwa mu Rwanda, zizaba zihendutse kandi zidahumanya ikirere.

Ayo masezerano yo gukora imodoka za Volkswagen zidahumanya ikirere (ThinkBlue cars) ateganya ko muri 2017 Volkswagen izubaka uruganda bazajya bateranyirizamo izo modoka.

Izanatunganya aho bazajya bazisuzumira (service station), ndetse inahugure abakanishi bo mu Rwanda bazajya bazikanika.

Ni amasezerano azatuma kandi mu Rwanda haba ikigo cy’icyitegererezo cya Volkswagen kuko biri no muri gahunda y’urwo ruganda yo kwagura ibikorwa byarwo muri Afurika.

Volkswagen izaba kandi itanga uburyo bushobora gutuma umuntu atunga imodoka ayiguze ubwe cyangwa ayifatanyije n’abandi.

Icyo gihe imodoka ziba ziri ahabugenewe wayikenera ukagenda ukayifata nyuma yo kurangiza gahunda zawe ukayihasubiza kugira ngo n’undi uyikeneye ayikoreshe, ndetse hakabaho n’uburyo bwo gukodesha nk’uko umuntu akodesha tagisi.

Volkswagen yamaze guteganya ingengo y’imari ya miliyoni 1 y’ama-Euro azifashishwa mu kubaka urwo ruganda rwayo mu Rwanda, guhugura abakozi no gutunganya aho bazajya bazisuzumira, byose bikazakorwa nyuma y’inyigo izakorwa mu ntangiriro za 2017.

Uruganda ruteranyirizwamo imodoka mu Rwanda ruzaba ari urwa gatutu Volkswagen igize muri Afurika, nyuma y’urwo muri Afurika y’Epfo aho Volkswagen imaze imyaka 60 ikorera hamwe n’urwo muri Kenya rwafunguwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016.

Thomas Shaefer, umuyobozi wa Volkswage muri Afurika y’epfo, ubwo basinyanaga amasezerano n’u Rwanda, yagize ati “Twaje mu Rwanda kuko twizera ko ari ahantu heza ho gushora imari.

Intego yacu ni ukwagura ibikorwa muri Afurika kandi u Rwanda ni rwo ruza ku isonga umuntu atakwirirwa agiraho ikibazo arushoyemo imari.”

Mbonigaba, umunyarwanda ufite uruhushya rwo gutwara imodoka ariko akaba ntayo atunze abona Volkswagen nk’igisubizo ku nzozi yari afite zo kuyitunga.

Agira ati “Guverinoma ikwiye gutangira gutekereza uko yakwagura imihanda yayo kuko hari Abanyarwanda benshi bazahita bakenera gukoresha izo modoka (za Volkswagen).”

Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Leta y'u Rwanda n'uruganda rwa Volkswagen witabiriwe n'abantu batandukanye
Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda rwa Volkswagen witabiriwe n’abantu batandukanye

Francis Gatare, umuyobozi wa RDB washyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko amasezerano basinyanye na Volkswagen ari intangiriro za gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi agaragaza icyizere Ubudage bufitiye u Rwanda.

Agira ati “Aya masezerano y’ubufatanye ni ikimenyetso ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kandi nyuma y’ubumenyi tuzungukiramo hamwe no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bizafasha Volkswagen gukomeza kubaka izindi nganda hirya no hino muri Afurika.”

Imodoka bazaheraho bateranya harimo izo mu bwoko bwa Tiguan Passat ziri mu modoka za Volkswagen zikunzwe cyane ku isoko.

Uruganda rwa Volkswagen rugiye kujya ruteranyiriza mu Rwanda imodoka zarwo zitangiza ikirere
Uruganda rwa Volkswagen rugiye kujya ruteranyiriza mu Rwanda imodoka zarwo zitangiza ikirere

Cyakora n’ubwo ibiciro bitazaba bihanitse, Shaefer avuga ko bizajya biterwa n’ubwoko bw’imodoka umukiliya yifuza dore ko bateganya ko mu zo bazahateranyiriza harimo na “Limousine”.

Aya masezerano kandi azatuma u Rwanda rucika kugukoresha imodoka zishaje zitumizwa mu Buyapani, i Dubai n’ahandi.

Gatare yagize ati “Ibiciro ntibizaba ikibazo muri mikoranire na Volkswagen, turateganya ko Umunyarwanda azatunga imodoka nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza ariko se imodoka idahenze ubwo ihagaze angahe?

Alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka