Amezi atanu arihiritse batazi uko umushahara usa

Abaturage 318 bibumbiye mu makoperative akora isuku mu mihanda iri muri Rulindo batangaza ko bamaze amezi atanu badahembwa kandi bakora.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo avuga ko bari gukurikirana ikibazo cyabo bakozi kugira ngo babahembe bidatinze
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo avuga ko bari gukurikirana ikibazo cyabo bakozi kugira ngo babahembe bidatinze

Abo bakozi bari mu makoperative 11 akora isumu mu mirenge 17 igize akarere ka Rulindo, bahamya ko babayeho nabi kubera kudahabwa umushaha bakoreye; nkuko umwe muri bo witwa Ntahombizi Patrice, abisobanura.

Agira ati “Birababaje kubona tumara amezi arenga atanu tutarahembwa tubayeho nabi pe! Ntawe ukidukopa twiswe abambuzi, inzara yaratwishe, nkanjye sindishyurira abanyeshuri, nabuze n’amafaranga yo kwishyura za Mitiweri kandi najyaga nzitanga!”

Aba bakozi bakomeza bavuga ko ubuyobozi w’Akarere ka Rulindo buhora bubabwira ko buzabishyura ariko bagategereza amaso agahera mu kirere. Bahamya ko umushahara bahabwa ariwo bakuramo ibyo bakenera buri munsi.

Emille Ntambara, ushinzwe iterambere ry’imihanda mu karere ka Rulindo, avuga ko impamvu abo bakozi batinze guhembwa ari uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) yatinze kohereza amafaranga bagomba guhembwa, bitewe nuko bari bari mu isozwa ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016.

Miliyoni 11FRw ni zo zigomba guhembwa abo bakozi bose. Ayo mafaranga aturuka muri (Minecofin), akagera ku karere akabona guhabwa abakozi.

Ntambara avuga ko kuri ubu ayo mafaranga yamaze kugera ku karere. Bari kunononsora umushahara buri wese azahembwa kugira ngo babahembe bidatinze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga nawe yizeza abo bakozi ko mu gihe kitarambiranye bazabahemba, bakikura mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko iyo ukoresheje umukozi amezi atantu atamuhemba wowe uhebwa wumva ntasoni ufite ubwo uba uri umuyobozi nyamaki?

elias yanditse ku itariki ya: 5-09-2016  →  Musubize

Ni Bwisige muri Gicumbi abakoze umuhanda barambuwe

Theoneste Kaje yanditse ku itariki ya: 4-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka