Harakurikiraho iki nyuma y’igitero cya Iran kuri Israel?

Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ku mugabane wa Aziya, itangiye gutera impungenge ko ishobora guhinduka iy’Isi yose, nyuma y’uko igisirikare cya Iran kimishagiye imvura y’ibisasu n’indege za ’drone’ kuri Israel, ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024.

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi
Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi

Irani yarashe kuri Isirayeli ivuga ko irimo kwihorera kubera igitero yagabweho n’icyo gihugu kuri Ambasade yayo muri Siriya mu cyumweru cyashize, kikaba cyarahitanye bamwe mu basirikare bakuru ba Iran.

Ibisasu n’utudege tutagira abaderevu(drone) bigera kuri 350 byatewe kuri Isirayeli, byahagurutse muri Irani no mu bihugu biyishyigikiye bya Iraki, Siriya, Libani na Yemeni, ariko ngo ibyahamije intego ntibirenga 1% nk’uko Leta ya Isirayeli ibitangaza.

Uko kurokoka, nk’uko Israel, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa bibitangaza, ngo kwatewe n’ubwirinzi bwa Israel n’izo nshuti zayo(Iron Dome), bwashyizwe muri kariya gace, ku buryo ibisasu na drone birasirwa cyangwa bifatirwa mu kirere bitaragwa hasi ngo bigire uwo byica cyangwa icyo byangiza.

Gusa nanone hamwe na hamwe muri Israel nko mu kigo cya gisirikare cyitwa ’Negev Air Base’, hagaragaye ibisasu birimo kwituramo bihacukura, bituma Iran yigamba ko yabashije kumenera mu bwirinzi bw’umwanzi, ikarasa ku butaka bwa Leta ya Siyoni(Israel).

Umukuru w’igisirikare cya Irani witwa Hussein Salami yagize ati "Twashoboye kumenera mu bwirinzi bw’Abanyesiyoni hamwe n’ubw’inshuti zabo z’Abanyamerika n’Abafaransa, ku buryo igikorwa cyatanze umusaruro uruta uwo twari twiteze."

Leta ya Irani yahise itangaza ko irangije kwihorera ku gitero cyagabwe kuri Ambasade yayo muri Siriya, ariko ivuga ko mu gihe Isirayeli yatekereza guhita isubiza ku bw’igitero yagabweho, ibintu bizarushaho kuyibera bibi cyane.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, haracyibazwa niba azahita agaba ibitero kuri Iran
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, haracyibazwa niba azahita agaba ibitero kuri Iran

Leta ya Israel, binyuze kuri Minisitiri w’Intebe wayo, Benjamin Netanyahu, ivuga ko ishobora kwihorera kuri Irani mu gihe kiri imbere, ariko hagati aho ikaba yabaye irwana n’imitwe ifashwa n’icyo gihugu muri Libani na Siriya.

Abayobozi bakomeye ku Isi barabivugaho iki?

Ibihugu bitandukanye ku Isi birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, byamaganye ibitero bya Iran, bivuga ko bizakomeza kuba ku ruhande rwa Isirayeli, n’ubwo bitayishyigikiye ku cyemezo ishaka gufata cyo kurasa Irani mu rwego rwo kwihorera.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wayoboye Inama y’Umutekano y’ikitaraganya nyuma y’igitero cya Irani, yagize ati "Ntabwo bikwiye ko Isirayeli yasubiza kuri kiriya gitero, Washington(Amerika) ntizayishyigikira muri ubwo buryo, kuko byateza Akarere kose (Uburasirazuba bwo Hagati) guhinduka umuyonga."

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, ndetse n’Umuvugizi w’Umuryango wo gutabarana uhuza u Burayi na Amerika wa OTAN, Farah Dakhlallah, na bo bunze mu ryavuzwe na Perezida wa Amerika, baburira Isirayeli kutihorera.

Guterres yagize ati "Mwirinde igikorwa cyose cyatuma habaho guhangana gukomeye kw’ibisirikare mu bice bitandukanye by’Uburasizirazuba bwo Hagati."

Ibi Guterres yabivuze mu gihe bimwe mu bihugu bikomeye mu gisirikare nk’u Burusiya, Algeria n’ibindi, byari bimaze kugaragaza ko biri ku ruhande rwa Irani mu gihe yaramuka itewemo ibisasu.

Ibihugu birimo Misiri na Qatar na byo byasabye impande zombi(Israel na Iran) kwirinda ikindi gikorwa cy’ubushotoranyi cyakurikira igitero cyagabwe kuri Isirayeli, ndetse byizeza ko bizafasha mu biganiro byo kumvikanisha ibyo bihugu byombi.

Ibindi bihugu byagaragaje impungenge z’uko havuka intambara idasanzwe itewe no gushyamirana kwa Israel na Iran, birimo Turukiya, Mexique na Canada.

Haracyategerejwe imyanzuro ya vuba izafatwa n’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano, ndetse n’izatangwa n’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) by’inshuti za Israel.

Gusa, n’iyo habaho agahenge, kaba ari ako kwitegura intambara karundura kuko kugeza ubu Irani, Koreya ya Ruguru n’u Burusiya bishyize agatoki ku mbarutso y’imbunda, kugira ngo birasane n’inshuti za Isirayeli, Ukraine na Koreya y’Epfo(ari zo Amerika n’u Burayi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abasesenguzi benshi bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,izabatanga itwike intwaro zose z’intambara.Kandi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba wegereje,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi bifite ubukana kurusha kera.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 15-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka