Abitiranya ubumuga n’ubukene baranengwa

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) iratangaza ko kugira ubumuga bitavuze kugira ubukene, kuko hari bamwe mu bafite ubumuga bibeshejeho neza.

Bamwe mu bafite ubumuga bahagarariye abandi bahugurwa na UPHLS ku micungire y'amakoperative bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi.
Bamwe mu bafite ubumuga bahagarariye abandi bahugurwa na UPHLS ku micungire y’amakoperative bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi.

Bamwe mu bafite ubumuga bo ariko bagaragaza ko hari igihe batitabwaho, binjizwa muri gahunda za Leta zaba izigenerwa abakene cyangwa zibaha amahirwe abantu badafite ubumuga.

Urugero ngo ni nko muri gahunda ya “Girinka” bahezwamo kuko bafatwa nk’abadashoboye korora bigatuma barushaho guke cyane. Babishingiraho ko ubundi iyi gahunda iteganya ko inka ihabwa ukennye cyane atayishoboza wenyine akaba yanayiragiza.

Umwe mu muryango washakanye boae bafite ubumuga, umwe muri bo ntabona, bavuga ko mu naba yo gutoranya abahabwa inkunga y’ingoboka bagiye basimbukwa kubera ko batujuje imyaka y’abagomba kuyihabwa.

Niyomugabo asaba inzego za Leta gushishoza igihe zigena abinjizwa muri gahunda zitandukanye.
Niyomugabo asaba inzego za Leta gushishoza igihe zigena abinjizwa muri gahunda zitandukanye.

Umugabo ati “Iyi gahunda yo gufasha abatishoboye abasaza n’abari mu byiciro bitishoboye kubera izindi mpamvu yanze kumfata njye n’umugore ngo ntwabwo twujuje imyaka, kandi ntacyo dushoboye kwikorera.”

Gahunda zo gufasha abatishoboye kurusha abandi bahabwa inkunga y’ingoboka iteganya ko abayihabwa ari abafite kuva ku myaka 65. Mu gihe utayifite n’iyo waba umuntu yaba afite ubumuga anakennye ntashyirwa kuri lisiti.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga Niyomugabo Romalis, avuga ko ubumuga bwonyine butavuze ko umuntu akeneye ubufasha. Ariko akongeraho ko uwo ubumuga bwahuriraho n’akwiye kwitabwaho.

Agira ati “Niba koko uwo muntu afite ubumuga n’ubukene koko, ni uwo guherwaho ahabwa inkunga nk’iyo yo kumugoboka, ibyo byo twabikorera ubuvugizi.”

Asaba Inama y’igihugu y’abafite ubumuga kuvuganira bene abo, bakajya bareba ubumuga aho kureba imyaka gusa kandi ikuhutisha ikarita zabo zemeza ubumuga zitangwa n’abaganga.

Anasaba abafite ubumuga gutinyuka bakajya aho abandi bari kuko ahanini ibyemezo bifatirwa mu nama zitandukanye. Avuga ko hari hari igihe bitorohera ufite ubumuga wisigariye mu rugo kwibukwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka