Abanyamuryango ba FPR basabwe gukomeza kwitwara neza

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko umunyamuryango nyawe akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo,kandi akubaha gahunda leta igenera abaturage.

Babitangarije mu nama y’inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru yateranye kuri uyu wa 28 Kanama 2016.

Abanyamuryango basabwe kwitwara neza.
Abanyamuryango basabwe kwitwara neza.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga ko umunyamuryango nyawe akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo kandi akaba ijisho ry’abandi baturage kuko umuryango FPR Inkotanyi ari moteri ya Leta.

Ati”Umunyamuryango nyawe agomba kuba afite icyerekezo, akagira uruhare mu kuzamura umuturage kuko ari we shingiro ry’iterambere ry’igihugu”.

Muri iyi nama y’inteko rusange Chairman w’umuryango mu karere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yanenze bamwe mu banyamuryango batatiye igihango bagatoba gahunda leta yageneye abaturage batishoboye, akaboneraho gusaba abanyamuryango kwisubiraho muri uyu mwaka wa 2016-2017.

Ati” Abanyamuryango twagaragaje intege nke mu gukurikirana gahunda za Girinka na VUP. Iyo tuza kuzishyiramo imbaraga biba byaragenze neza”.

Honorable Depite Nyandwi Desire wari witabiriye iyi nama y’inteko rusange avuga ko kuba hari amakosa yabaye kuri bamwe mu banyamuryango bikwiye kuba isomo ku bandi, bityo bagaharanira gukosora ayo makosa kugira ngo ibyo bateganya kugeraho bizashoboke, anabasaba kurangwa n’ikinyabupfura muri byose .

Ati”Aya makosa yose yagaragajwe akwiye kubera abanyamuryango isomo ryo kutongera gutoba gahunda zazanywe n’umuryango.

Chairman Habitegeko yanenze abanyamuryango bavanga gahunda za leta.
Chairman Habitegeko yanenze abanyamuryango bavanga gahunda za leta.

Ntabwo byumvikana ukuntu umunyamuryango ari we ufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa nabi izo gahunda! Dukwiye kubyirinda, mbere yo guhindura abandi na twe tukabanza tugahinduka”.

Muri iyi nama y’inteko rusange kandi hanatowe abayobozi buzuza inzego zitari zuzuye, Antoine Bisizi usanzwe ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu atorerwa kuba umuyobozi wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere.

Colette Kayitesi usanzwe ashinzwe imibereho myiza mu karere atorerwa kuba komiseri ushinzwe imibereho.

Naho Dative Kampogo usanzwe ari umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere atorerwa kuba Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka