Abagore 300 bari “Abazunguzayi” bemerewe miliyoni 6

Abagore 300 bo mu Karere ka Musanze, bacuruzaga mu kajagari,bazwi ku izina rya “Abazunguzayi” bemerewe inkunga ya miliyoni 6 ngo biteze imbere.

Abagore 300 bari abazunguzayi bemerewe inkunga ya miliyoni 6
Abagore 300 bari abazunguzayi bemerewe inkunga ya miliyoni 6

Iyi nkunga bahawe n’Akarere ka Musanze, iyo nkunga ikaba ije nyuma y’igihe gito akarere gashakiye abo bagore aho gukorera mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene.

Umuyobozi w’karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri aka karere Habyirimana Damascène abashishikariza gukorera hamwe, kugira ngo bizabagirire akamaro.

Yagize ati “ Ubwo akarere kabanje kubashakira aho gukorera ubu mukaba mutewe inkunga, igisigaye ni ukurushaho gukorera hamwe ubundi mugahindura imibereho, mugana mu iterambere ryanyu bwite, ndetse n’iry’igihugu muri rusange”.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko abo bagore bahagaritse ubucuruzi bwo ku muhanda babikesha iyo nkunga.

Ati “Uburyo bwo kwirirwa muzenguruka mu mihanda ari nako mukwepana n’abashinzwe umutekano, nta kamaro ahubwo ibyiza ni uko mwakwishyira hamwe, Leta ikagira aho ibasanga hazwi ikanabafasha”.

Aba bagore bamaze umwaka baretse ubucuruzi bwo mu muhanda, bishyize hamwe batangira gucuruza ibiribwa birimo imboga n’imbuto.

Mukamuganga Seraphine, umukuru w’impuzamashyirahamwe bibumbiyemo avuga ko ashimira cyane Leta yabatekerejeho ikabatera inkunga.

Mukamuganga asaba bagenzi be kurangwa n’ubunyangamugayo kugira ngo bazashobore kubyaza inyungu inkunga batewe n’Akarere ka Musanze.

Ati “Akarere kaduhurije hamwe nyuma duhabwa aho gukorera bidatinze duhawe inkunga, ubu tugiye gukora twiteze imbere kandi nta bibazo dufitanye n’ubuyobozi kuko gukorera mu kajagari nibyo byari ikibazo hagati yacu n’ubuyobozi”.

Aba bagore 300, bahamya ko amafaranga bemerewe azahindura imibereho yabo, kuko ubucuruzi bwo mu muhanda ntacyo bwari bwarabagejejeho.

Nyuma yo kwishyira hamwe nabwo bavuga ko bitari byoroshye, kuko amikoro yari macye, ariko ubu bizeye kuzamuka kubera inkunga bemerewe.

N’ubwo igihe ntarengwa cyo gushyikirizwa aya mafaranga kitatangajwe, ubuyobozi buvuga ko ari iminsi minsi ya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka