Abakodesha inzu mu karere ka Rubavu baravuga ko inzu zazamuye ibiciro kubera abanyecongo bari kuzikodesha abandi bakazigura, cyane cyane muri ibi bihe bavuga ko batizeye uko bizagenda ubwo hazaba hatangazwa ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.
Abarema isoko rya Gishoma riherereye mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itanu basaba ubuyobozi kubakemurira ibibazo birigaragaramo ariko ntihagire igikorwa.
Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere k’ibiyaga bigari batekereza ko Abanyafurika ari bo bitera ubukene, kuko ubukungu karemano bafite bwitwarirwa n’abanyamahanga barebera.
Nyiraruhengeri Esperance wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare yababajwe no gutangira umwaka mushya arya ibishyimbo mu gihe we yifuzaga inyama.
Bamwe mu bakomoka mu karere ka Nyagatare bashinze umuryango udaharanira inyungu hagamijwe kunganira leta mu guteza imbere umuturage.
Abagize Koperative Umuzabibu mwiza ihuriyemo abagore bari bafite ibibazo by’imibereho itari myiza, bakora imyambaro n’indi mitako baboha mu budodo batunganya mu bwoya bw’intama.
Bamwe mu rubyiruko bo mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, bavuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa bashinja Leta kutabaha ubufasha yabemereye ngo batangire ubuzima bushya.
Abatuye akarere ka Nyamasheke basanga hari bimwe mu bibazo by’ingenzi bikwiye kubanza kuva mu nzira kugira ngo babashe guhangana n’ubukene bukabije buhora bubashyira ku mwanya wa mbere w’uturere dufite abaturage bakennye.
Bamwe mu batishoboye bahawe inguzanyo ya VUP bamaze kwambura miliyoni zirenga 78Frw kandi ngo abenshi nta bushobozi bwo kwishyura bafite.
Urubyiruko rukomoka mu miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Muhanga, ruravuga ko ibiganiro bigamije kurufasha kwimenya bigiye kurworohereza ibikomere rwaterwaga n’ubwo bukene.
Mu gihe benshi baba babyiganira kujya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, Nzeyimana Jean Nepomscene wo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, avuga ko yifuza kujya mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.
Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwa cyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.
Hari abaturage bavuga ko bacitse ku gusaba inguzanyo ya VUP bitewe n’uko kuyisaba harimo amananiza arenze inyungu yazamuwe ikava kuri 2% ikajya kuri 11% nk’uko byagaragaye ko ari ryo pfundo mu mushyikirano wasojwe kuri uyu wa gatanu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aravuga ko abayobozi bafata iyambere mugutuma gahunda ziba zashyizweho ngo ziteze imbere umuturage zigenda nabi, ibintu byatumye urugero rw’ubukene butagabanuka mu myaka 3 ishize bagomba gukurikiranwa kandi vuba.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mbere yo kunenga umuturage ufata inguzanyo ntayishyure cyangwa agatinda kuyishyura, hakwiye kubanza kunengwa imikorere y’abayobozi batuzuza neza inshingano zabo.
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kurangwa n’imitekerereze yagutse, batitaye ko batuye mu gihugu gito kuko ari byo bishobora kugeza u Rwanda aho rwifuza kugera.
Minisitiri w’ibikorwa remezo w’u Rwanda Ambasaderi Claver Gatete aratangaza ko gahunda yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva Isaka muri Tanzania ugera I Kigali mu Rwanda byateganywaga gutangizwa muri uku kwezi bishobora kwigizwa inyuma kuko hari imirimo ibanziriza icyo gikorwa itaratungana.
Niyodusenga Anita, utuye mu murenge wa Muganza akarere ka Nyamasheke ubana n’ubumuga bwo kutabona no kutavuga hamwe n’abavandimwe be 3 bahuje ubumuga ngo babashije guhindura imyumvire none ubu batunze umuryango wabo babikesha ubudozi.
Abatuye ku kirwa cya Mushungu kiri mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke babonye ubwato bwa moteri, nyuma y’igihe kinini bakoresha ubwato bushaje.
Bamwe mubakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya kivu mu karere ka Rusizi, baravuga ko umushahara bahembwa utajyanye n’akazi baba barakoze cyane ko bagahuriramo n’imvune nyinshi zo kurara bakora bukabakeraho.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiribwa bidahagije n’ibiciro bihanitse ku isoko byihariye hafi 70% y’impamvu zitera ubukene.
Mu gihe hari abakobwa usanga barabyariye iwabo abana barenze umwe, Thylphina Kubimana ukomoka mu Murenge wa Simbi we ngo yabyirinze yirinda gusaba indezo uwamuteye inda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko imyubakire igezweho mu Karere itagamije kwimura cyangwa guheza bamwe ngo yinjize abandi.
Bamwe mu rubyiruko ruri kugerageza kwihangira umurimo, baravuga ko bakomererwa no kutabona aho gukorera kuko amazu y’ubucuruzi yishyura amafaranga kandi bo igishoro kinini baba bafite ari ibitekerezo.
Umushinga wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ugamije kuzamura iterambere ry’ubukungu (LED) mu baturage bafite imishinga iciriritse ugiye kongeramo miliyari 7.5Frw mu myaka 6 iri imbere.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutangaza ko rwasanze umwuga wo gutunganya ibijyane n’amajwi ndetse n’amashusho uri mu myuga yihuta mu gutera imbere mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burahumuriza abazwi nka ba kavukire, bafite amikoro make, ko igishushanyo mbonera gishya ntawe kizatsikamira.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ashimishijwe n’ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda na Bank y’Isi mu gushaka icyateza u Rwanda binyuze mu guteza imbere ubushabitsi.
Abarobyi n’abacuruza isambaza mu Karere ka Nyamasheke basigaye babona umusaruro mu Kivu, nyuma y’aho bafashijwe guhindura uburyo bw’imicungire y’icyo kiyaga.
FXB Rwanda, ni umushinga utegamiye kuri Leta ugamije kurandura ubukene mu baturage, ubinyujije mu muryango no kurengera uburenganzira bw’umwana.