Céline Dion ashobora kugaruka gutaramira abafana be

Umuhanzi Céline Dion wari umaze igihe atagaragara mu bitaramo by’umuziki, nyuma y’uko yafashwe n’indwara idasanzwe ya Stif-person syndrome nk’uko yabitangaje mu 2022, avuga ko asubitse ibitaramo byose yateguraga kubera impamvu z’uburwayi, ngo ashobora kugaruka gutaramira abafana be.

Céline Dion
Céline Dion

Aganira na n’Ikinyamakuru Vogue France, yavuze ko muri iki gihe avurwa inshuro eshanu mu cyumweru, akanitoza nk’umuntu usiganwa ku maguru ‘athlete’ kuko ari ko gahunda yo kumuvura iteganyijwe.

Yavuze ko igihe nyacyo cyo kuba yasubira ku rubyiniro atakizi neza, ariko ubu intego ye ari ukongera kumera neza bihagije, akaba yakongera no gusura umunara muremure wo mu Bufaransa wa (Eiffel Tower ).

Yabwiye Vogue France uko yumva ubuzima bwe buhagaze muri iki gihe, n’icyo atekereza ku bijyanye no kongera gutaramira abamukunda mu ndirimbo ze.

Yagize ati "Simbizi, umubiri wanjye uzambwira. Ku rundi ruhande ariko, sinshaka gukomeza gutegereza. Birakomeye, ndimo ndakora cyane, ejo hazaba hakomeye kurushaho. Ejo ni undi munsi, ariko hari ikintu kimwe kitazahagarara, icyo ni ubushake n’urukundo rw’ibyo nkora. Izo ni inzozi, ibyo ni ukwiyemeza”.

Ikinyamakuru ‘Euronews’ cyatangaje ko ibitaramo biheruka bya Dion byabaye mu 2020, mu Majyaruguru y’Amerika mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka, ariko muri Gicurasi 2023, aza gutangaza ko asubitse ibitaramo byose yateganyaga ku matariki atandukanye kubera impamvu z’ubuzima bwe butari bumeze neza.

Yagize ati "Sindatsinda indwara, iracyari muri njye kandi izagumamo, ariko nizeye ko nzabona igitangaza, uburyo bwo kuyikira bunyuze mu bushakashatsi mu bya siyansi, ariko uko bimeze ubu, ngomba kwiga kubana na yo”.

Stiff-person syndrome ni indwara idakunze kuboneka cyane (a rare disease), ishobora gufata umuntu umwe mu bantu miliyoni, ikarangwa no kwangiza imikorere y’imitsi n’imikaya by’umubiri w’umuntu.

Nubwo iyo ndwara kugeza ubu itavurwa ngo ikire, ariko hari uburyo abayirwaye bakoresha kugira ngo bakomeze kubana na yo uko bishoboka. Muri ubwo bryo, harimo gukoresha imiti cyangwa se kutayikoresha abantu bakifashisha ubuvuzi bwo kugororwa no kunanura imitsi (stretching and massage therapy).

Dion yagaragaje ko arimo akorerwa ubuvuzi bwo ku mubiri inyuma, ariko bagerageza no kumufasha mu kugarura ijwi.

Yagize ati "Ndimo gukora ku mano yanjye, ku mavi, ku ntoki, ku miririmbire yanjye no ku ijwi ryanjye”.

Nubwo ku ntangiriro byari bigoye kuri uwo muhanzi agifatwa n’indwara, ariko ubu avuga ko arimo yiga kubana n’iyo ndwara ya ‘stiff-person syndrome’.

Yagize ati “Uburyo mbibonamo, mfite amahitamo abiri. Hari ukwitoza nk’umuntu ukora amarushanwa yo kwiruka, ngakora cyane, cyangwa se nkabireka ubwo bikaba birangiye, nkaguma mu rugo numva indirimbo zanjye, nkanjya mpagarara imbere y’indorerwamo yanjye nkiririmbira ubwanjye”.

Ati "Nahisemo gukoresha umubiri wanjye wose na roho kuva ku mutwe kugeza ku mano hamwe n’itsinda ry’abaganga. Ndashaka gukoresha ubushobozi bwose buri muri njye. Intego yanjye ni ukuzongera kubona ‘Eiffel Tower’ nanone”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali kimisagara mukove urubyiruko rwabana batari munsi yimyaka 19 na 25 ruri kwambura abantu amatephone bafute intwaro nkibyuma telunovisi nibindi turasaba ubufasha murakoze

Muvunyi Alexis yanditse ku itariki ya: 25-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka