Rusizi: Muri koperative COVEPO barikoma umwe muri bo ko yabateje igihombo

Bamwe mu bacuruzi ba koperative COVEPO icuruza injanga ziva muri Tanzaniya ngo bari gukorera mu gihombo bavuga ko baterwa n’umwe mu banyamuryango witwa Matatu ngo warangiye Abanyekongo aho bazajya bajya kugurira injanga mu mugi wa Kigali kandi aribo bakiriya bagiraga babaguriraga izo njanga.

Ubusanzwe abanyamuryango ba COVEPO bajyaga kurangura indagara i Kigali bakazigeza i Rusizi bityo Abanyekongo nabo bakaza kuzibarangurira i Rusizi, ariko kuva aba Banyekongo bamenye aho iyi koperative ivana izo njanga zinakunzwe i Bukavu ngo nabo basigaye bajya kuzigurira ikigali bigatuma izo abanyamuryango ba COVEPO bazanye zitabona abazigura.

Nyamara nubwo bamwe muri aba banyamuryango batunga agatoki Matatu bavugako ariwe warangiye Abanyekongo aho bagurira injaga we abihakana y’ivuye inyuma avuga ko ari ishyari bamugirira kubera aho izo ndagara zimugejeje biryo ngo bigatuma bashaka kumukura muri coperative yatangiye.

Uyu mugore avuga ko ikigaragaza ko bagenzi be batamwishimiye ngo ari uko yaguze imodoka izajya ibafasha gutwara izo njanga kandi abanyamuryango babizi bose ariko ngo bakamucishaho icyashara bakagiha abandi.

Abanyamuryango ba Koperative COVEPO bashinja umwe muri bo kubateza igihombo.
Abanyamuryango ba Koperative COVEPO bashinja umwe muri bo kubateza igihombo.

Ubuyobozi bw’inzego zitandukanye bwahagurukiye iki kibazo bwifuza kugikemura busanga harimo amakimbirane menshi amwe muri yo akaba yaratewe n’ubuyobozi bw’iyo koperative aho banavuga ko nubwo Matatu yaba yarakoze amakosa akwiye guhanywa ariko na komite yose ya Koperative igahanywa kuko ngo basumbanjije abanyamuryango ba koperative bituma habaho ishyari aho byanakuruye ibibazo byinshi muri cooperative kugeza naho batangira guhomba.

Ibyo byatumwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, afata icyemezo cyo guhagarika uyu mugore Matatu ukwezi ariko anahagarika komite yose y’iyi koperative byagateganyo kuko ifite uruhare mu gutuma iyi koperative ikorera mu gihombo.

Yavuze ko mu gihe uyu mugore yasaba imbabazi abanyamuryango ngo babyigaho bakaba bazimuha icyo gihano kitararangira.
Uyu mugore Matatu yavuze ko atababaye cyane kubera igihano bamuhaye aho anavuga ko azaharanira ko iyi koperative yakomeza gutera imbere dore ko ngo itunze benshi.

Koperative COVEPO igizwe n’abanyamuryango 133, abenshi bakaba ari abagore, kubijyanye nuko Abanyekongo bamenye ibanga ryabo bavuze ko bagiye gushaka uburyo habaho ibiganiro bakareka kujya bajya kwizanira injanga i Kigali bityo bikagaruka mu murongo wa mbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka