BK igiye kurenza imipaka imigabane yayo iyigeze muri Kenya

Mu rwego rwo korohereza abashoramari mpuzamahanga gushora imari yabo mu Rwanda, Banki ya Kigali igiye kurenza imipaka imigabane yayo, iyigeze ku isoko ry’imigabane rya Kenya.

Abayobozi ba Banki ya Kigali mu Kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi ba Banki ya Kigali mu Kiganiro n’abanyamakuru

Ibyo ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatanu 18 Gicurasi 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’inama ngarukamwaka y’abanyamigabane bo muri Banki ya Kigali.

Nyuma y’ibiganiro Banki ya Kigali yagiriye muri Kenya ku bijyanye no kujyana ku isoko ryayo imigabane, yafashe icyemezo cyo kubishyira mu bikorwa ariko bibanje kwemezwa n’abanyamigabane.

Mu myanzuro yafashwe kandi ikemezwa n’abitabiriye iyo nama, mu gihe cya vuba Banki ya Kigali izaba yagejeje imigabane yayo muri Kenya, akaba ari nacyo kigo cya mbere mu Rwanda kigiye ku isoko mpuzamahanga ibintu bizafasha igihugu kumenyekana no gukurura abashoramari.

Kwambutsa imipaka imigabane ya BK ikagezwa ku isoko rya Kenya byemerejwe mu nama y'abanyamigabane ba BK
Kwambutsa imipaka imigabane ya BK ikagezwa ku isoko rya Kenya byemerejwe mu nama y’abanyamigabane ba BK

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi yatangaje ko abanyamigabane ba Banki ya Kigali bazabonamo inyungu nyinshi.

Yagize ati “Mwabibonye abanyamigabane babyemeye ko ducuruza imigabane ya Banki ya Kigali ku isoko ry’imigabane rya Kenya, ibi bikazatuma abaturutse hirya no hino ku isi bagura imigabane yacu, kandi bizatuma ibiciro byiyongera bityo abanyamigabane bakabona inyungu.”

Yakomeje avuga ko ugereranije ubunini bw’isoko rya Kenya ndetse n’umubare munini wa Banki mpuzamahanga zikomeye zihakorera bizatuma n’u Rwanda rumenyekana.

Yagize “Ku isoko ry’i Kigali iyo hacurujwe menshi ni ibihumbi 20 by’idolari, ariko muri Kenya ni Miliyoni 7, kandi kubera ko u Rwanda rukunzwe hano ku mugabane wa Afrika,abashoramari baburaga uko bashora imari mu Rwanda, rero kuba izaba iri muri Kenya bizaborohereza.”

Dr Karusisi Dianne yavuze ko yi gahunda izungukira abanyamigabane ba BK ikanatuma igihugu kirushaho kumenyekana mu Karere
Dr Karusisi Dianne yavuze ko yi gahunda izungukira abanyamigabane ba BK ikanatuma igihugu kirushaho kumenyekana mu Karere

N’ubwo bikunze guhindagurika, kugeza ubu umugabane shingiro wa Banki ya Kigali uragera kuri Miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika, Banki ya Kigali biciye mu banyamuryango bayo irateganya gukusanya Miliyoni 80 z’Amadolari y’Amerika izazifasha guhatana kuri iryo soko.

Mu mafaranga azakusanywa agera kuri Miliyoni 20 z’Amadolari azifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga kubera ibihe by’ikoranabuhanga isi irimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka