Ubuyobozi bw’urugaga rw’amakoperative bwiyemeje guhangana n’abanyereza umutungo

Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda/ NCCR ) rwatoye abayobozi bashya, bashyize imbere guhangana n’ikibazo cy’abigwizaho imitungo y’abanyamuryango ba za koperative.

Ubwo bari mu gikorwa cyo gutora komite nyobozi nshya ya NCCR kuri uyu wa 26/11/2014, mu imurikabikorwa bavuze ko mu byo komite icyuye igihe yakoze harimo no gukemura ikibazo cy’abayobozi b’amakoperative bigwizagaho umutungo w’abanyamuryango bigatera igihombo gikomeye amakoperative , bakaba bumva cyakomeza kugirango kirandurwe burundu.

Katabarwa Augustin watorewe kuyobora urugaga nyarwanda rw'amakoperative ku nshuro ya Kabiri.
Katabarwa Augustin watorewe kuyobora urugaga nyarwanda rw’amakoperative ku nshuro ya Kabiri.

Katabarwa Augustin watorewe kuyobora urugaga nyarwanda rw’amakoperative ku nshuro ya kabiri, yavuze ko ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency) bazegera buri cyiciro cy’imirimo muri koperative cyane cyane ahagaragagara intege nke, kugirango babafashe kunononsora imikorere yabo.

Yagize ati “Abanyamuryango b’amakoperative bakwiye kumenya ko koperative ari iyabo kuruta uko ari iy’abayobozi b’amakoperative cyangwa abafatanyabikorwa . Muri iyi manda ya kabiri dutorewe, tuzakomeza guhugura abayobozi ba za koperative, cyane cyane tubahugura mu gucunga no gukoresha neza umutungo w’abanyamuryango, mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere Koperative”.

Katabarwa yakomeje avuga ko muri Manda irangiye bahuye n’akazi katoroshye , bitewe n’uko bari mu gihe cy’itangira banamenyekanisha urugaga mu bafatanyabikorwa no mu banyamuryango muri rusange kugirango bumvikanishe akamaro karwo ku banyamuryango , kuri ubu bakaba bahamya ko bazoroherwa n’akazi kuko bamaze kwiyubaka.

Ayo matora yakorewe mu nama Y'Inteko rusange y'urugaga Nyarwanda rw'amakoperative.
Ayo matora yakorewe mu nama Y’Inteko rusange y’urugaga Nyarwanda rw’amakoperative.

Katabarwa yanatangaje kandi ko mu igenamigambi ry’umwaka utaha harimo kuzakora igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere 2015-2020, ndetse bakazanongera imbaraga mu kongera abafatanyabikorwa ba NCCR, kuburyo bazasenyera umugozi umwe nabo ndetse n’abanyamuryango bose kugirango babashe kongera umusaruro w’urugaga.

Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative kuri ubu rugizwe n’impuzamahuriro 13 ziri mu byiciro bitandukanye by’ubukungu birimo: Ubuhinzi, Ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutwara abantu n’ibintu, abarobyi n’abandi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakoperative afitiye runini reta mu kwihutisha iterambere niyo mpamvu aba bayobozi basabwa gushyiramo ongufu maze iterambere ryabo rikazamura igihugu

andre yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka