Rusizi: Koperative Abakundana yafunze imiryango kubera guhomba

Nyuma yo kubona ko koperative Abakundana yo mu murenge wa Kamembe ikomeje gukorera mu gihombo abayobozi bayo bafashe icyemezo cyo kuyihagarika basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe ikoreramo kubafasha kumenya igitera icyo gihombo.

Iyi koperative yari imaze kugira amafaranga asaga miliyoni 30 ariko kuri ubu isigaranye ibihimbi magana abiri na birindwi gusa.

Niyonzima Onesphore umukozi ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’amakoperative mu murenge wa Kamembe avuga ko nyuma yo gukurikirana icyo kibazo ngo basanze amafaranga y’iyo koperative yaragiye akoreshwa nabi mu zindi nyungu za koperative.

Ikindi ngo ni uko koperative yabo itigeze yunguka kugeza naho bafatiriye amafaranga y’abanyamuryango nayo agakoreshwa mu buryo budakurikije amategeko ari nayo mpamvu abanyamuryango baza kubikuza amafaranga yabo babikije bakayabura.

Abayobozi ba Koperative Abakundana mu nama yo gucukumbura icyatumye koperative yabo ihomba.
Abayobozi ba Koperative Abakundana mu nama yo gucukumbura icyatumye koperative yabo ihomba.

Niyonzima Onesphore yasabye ubuyobozi bwa Koperative Abakundana gukemura ikibazo cy’abakiriya b’iyo koperative baza gusaba amafaranga yabo babikije kugirango bakemure ibibazo bafite bagasubirayo batayabonye.

Icyitegetse Solange, umucungamutungo wa Koperative Abakundana avuga ko akimara kubona ikibazo cy’igihombo bari gukoreramo dore ko ngo yari akiri umukozi mushya muri iyo koperative yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Koperative kugirango bamenye uko ihagaze bityo bafate n’ingamba z’ibikwiye gukorwa hagamijwe gusubira ku murongo.

Perezida wa Koperative Abakundana, Bimenyimana Gabriel, atunga agatoki umucungamutungo wahoze akora muri iyo koperative hambere ko ariwe nyirabayazana w’igihombo baguyemo kubera ko atagaragazaga uko umutungo wa Koperative uhagaze.

Umuyobozi w'umurenge wa Kamembe avuga ko abayobozi ba koperative Abakundana bagize uburangare.
Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe avuga ko abayobozi ba koperative Abakundana bagize uburangare.

Ubu ngo bagiye gufata izindi ngamba zo kureba uko bagarura isura iyo koperative yahoranye mu rwego rwo kwirinda igisebo abanyamuryango bayishyiraho kubera amafaranga yabo babikije bakomeje kubura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, we avuga ko abayobozi ba Koperative Abakundana bose barangaye bigatuma koperative igwa mu gihombo kuko iyo baba maso itari guhomba bene ako kageni akaba abagira inama yo kugira imitungo imwe bagurisha kugirango barebe ko bakongera gukora.

Koperative Abakundana yatangiye gukora nka Koperative yo kubitsa no kugurizanya mu mwaka wa 2002 ariko ubu hashize imyaka abiri nta munyamuryango iguriza kubera ko amafaranga yashize ku buryo n’abanyamuryango baza kureba ayabo babikije bakayabura kubera igihombo gikabije baguyemo. Koperative Abakundana ifite abanyamuryango igihumbi n’ijana na babiri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka