Rusizi: Ibibazo by’imicungire mibi y’amakoperative bigiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo byinshi byugarije amakoperative akorera mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi birimo gusesagura umutungo wa rubanda ibyo bibazo ahanini ngo biterwa n’ubumenyi buke bw’acunga amakoperative baba badafite bigatuma habaho ibihombo.

Iyi niyo mpamvu yatumye abayobozi b’amakoperative barimo abagize inama y’ubugenzuzi n’inama y’ubutegetsi bo mu murenge wa Kamembe bagenerwa amahugurwa y’iminsi ibiri mu rwego rwo gushakira umuti ibyo bibazo.

Aya mahugurwa yateguwe n’umurenge wa Kamembe kuwa 06/10/2014 agamije guha ubumenyi bw’ingenzi abashinzwe imicungire y’ayo makoperative kugirango birinde ibihombo bya hato nahato bikigaragara muri ayo makoperative.

Abayobozi b'amakoperative mu murenge wa Kamembe bahabwa ubumenyi mu micungire y'amakoperative.
Abayobozi b’amakoperative mu murenge wa Kamembe bahabwa ubumenyi mu micungire y’amakoperative.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, yasabye aba bayobozi kunoza imikorere n’imiyoborere mu makoperative birinda akajagari bakoreragamo buri wese akamenya inshingano ze kuko habagaho guhuzagurika bamwe bakivanga mu kazi kabandi.

Bimwe mu biranga akajagari k’abayobozi b’amakoperative ni aho usanga komite ngenzuzi n’inama y’ubutegetsi batazi inshingano zabo bagasohora umutungo mu buryo butemewe n’amategeko agenga amakoperative umutungo w’abanyamuryango ukarangira ntacyo koperative igezeho.

Niyonzima Onesphore ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’amakoperative mu murenge wa Kamembe avuga ko muri uko kudasobanukirwa n’imikorere y’imicungire y’amakoperative bivamo n’ibibazo byo kudindiza amakoperative.

Ngo hari abatabyaza umusaruro umutungo bafite kuko hari amwe mu makoperative abika akayabo ka miriyoni zisaga 20 mu bigo by’imari ntibayafate go barebe umusaruro bayabyaza wunganira umusanzu w’abanyamuryango ibyo byose ngo biterwa no kudasobanukirwa n’ibyo bakora ari na yo mpamvu bahawe ubwo bumenyi kugirango bazamure amakoperative yabo.

Abayobozi b'amakoperative ngo bagiye gushyira mubikorwa ibyo bahuguwe.
Abayobozi b’amakoperative ngo bagiye gushyira mubikorwa ibyo bahuguwe.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa barimo Niyonsenga Emmanuel baravuga ko basobanukiwe n’imicungire y’amakoperative batari bazi aho ngo bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize dore ko batarabona aya mahugurwa bahuzagurikaga bakavanga ibidahuye.

Umurenge wa Kamembe ukoreramo amakoperative 55 arimo ay’abamotari, abacuruzi, abanyabukorikori n’abandi kandi hafi ya yose yakoreraga mu kajagari aho abenshi mu bayobozi bayo batari bazi inshingano zabo bityo bakaba batahanye icyizere cyo guhindura imikorere yabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka