Rusizi: Abamotari bafunze imiryango y’aho bakorera kubera kutizera ubuyobozi bwabo

Abanyamuryango ba koperative COMORU y’abamotari bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ntibavuga rumwe na komite nyobozi yabo ku mafaranga yakoreshejwe ku nyubako y’amagorofa ane bari kuzamura mu mujyi wa Rusizi.

Batangira kuzamura iyo nyubako bavugaga ko abayobozi babo barimo Perezida w’iyo koperative Sibomana Haruna babijeje ko iyo nzu izuzura muri uyu mwaka urangiye wa 2014, kandi ikarangira itwaye miriyoni 172.

Nyuma yaho ngo bababwiye ko babonye umwubatsi wa miliyoni 200 none ubu nawe ngo amaze gukoresha miriyoni 195 kandi batangiye kubabwira ko nibura izuzura itwaye akayabo ka miliyoni 300. Iryo hindagurira rya hato na hato ngo ryagiye ribaho batamenyesheje abanyamuryango ari na yo mpamvu batangiye kubakemanga bagatangira kubagenzura.

Uretse kuba bakeka ko amafaranga yabo yakoreshejwe nabi akanyerezwa n’abashinzwe komite ngo abanyamuryango ba COMORU ntibishimiye ibimaze kubakwa kuko inzu yatangiye kwiyasagura kubera umucanga w’itaka bakoresheje ndetse bakoresheje ibiti kandi bari baravuganye ibyuma; nk’uko bisobanurwa na Sindayiheba Anicet na Hitimana Alex, bamwe mu banyamuryango ba koperative COMORU.

Inyubako koperative COMORU irimo kubaka mu mujyi wa Rusizi yatangiye bavuga ko izatwara miliyoni 172 none ubu bavuga ko izatwara miliyoni 300.
Inyubako koperative COMORU irimo kubaka mu mujyi wa Rusizi yatangiye bavuga ko izatwara miliyoni 172 none ubu bavuga ko izatwara miliyoni 300.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative bavuga ko abo bayobozi bubatse amazu manini kandi ibikoresho biyubakishije bikaba ari bimwe n’iby’iyo nyubako yabo cyane cyane ku birahure aha bakaba bakeka ko bagiye bisagurira ari na ho ngo hagendeye umutungo wabo.

Perezida wa koperative COMORU, Sibomana Haruna, avuga ko kuba baragiye bahindura ibiciro kuri iyo nyubako ngo byatewe nuko igishushanyo mbonera cyakozwe kera bityo kigenda gita agaciro.

Icyakora ngo hari n’abatemera icyo gikorwa bari gukora kuko ngo abakuze aribo bumva aho ukuri guhagaze ikindi kandi ngo abanyamuryango basobanurirwaga impinduka zabayeho.

Hagenimana Isaie, umwe mu bari bashinzwe ubugenzuzi avuga ko bamaze umwaka wose badakora kandi ngo yagiye abimenyesha ubuyobozi. Ibyo ngo byatewe n’uko hari umwe muri bo uko ari batatu yaje guhagarikwa nyuma y’aho undi nawe aza kugenda bituma nawe ahagarika imirimo y’ubugenzuzi bitewe nuko yari asigaye wenyine; ibyo abivuga mu gihe Sibomana we avuga ko ngenzuzi yakoraga muri icyo gihe.

Nyuma yo kubona amwe mu makosa aganisha iyo Koperative mu gihombo, abanyamuryango bihutiye kubimenyesha umukozi ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’amakoperative mu murenge wa Kamembe, Niyonzima Onesphore.

Uyu mukozi yatangarije Kigali Today ko mu byo yagenzuye yasanzemo amakosa kuko ngo yabonaga ibikoresho byaguzwe ariko uburyo byakoreshejwe ntibugaragare.

Abamotari barakeka ko amafaranga yo kubaka iyi nzu yanyerejwe.
Abamotari barakeka ko amafaranga yo kubaka iyi nzu yanyerejwe.

Niyonzima Onesphore avuga ko mu kubaza aba bayobozi uko bakoresha ibyo baguze ngo bamusubije ko areba inyubako kuko ariho byagiye byose; ni mu gihe kandi abanyamuryango batunga agatoki bamwe mu bayobozi ku rwego rw’akarere bavuga ko nabo bihishe inyuma y’inyerezwa ry’umutungo wabo.

Mu gihe, aba bamotari bifuza ko habaho igenzura ku rwego rw’igihugu bakabarebera uko ikibazo bafite gihagaze, babaye bafashe imyanzuro yo kuba bafunze aho bakoreraga n’ibikoresho byose bifashishaga kugeza igihe igenzurwa rizagaragaza ukuri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka