Nyamasheke: Leta yongeye gukangurira abantu kugura impapuro nyemezamwenda

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugura impapuro nyemezamwenda (bond de tresor) ku bwinshi mu rwego rwo kwizigamira no gufasha leta gukomeza gukwirakwiza ibikorwaremezo mu gihugu cyose.

Ibi babisabwe n’abahagariye banki nkuru y’igihugu (BNR), Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ndetse n’abashinzwe isoko ry’imari n’imigabane kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/11/2014.

Murego Jean Leonard, umukozi muri banki nkuru y’igihugu (BNR) avuga ko abaturage bose bakwiye kubyaza amahirwe bahawe umusaruro bakigurira ku bwinshi impapuro zemeza ko leta ibafitiye umwenda, bityo bakazagira amahirwe yo kwizigamira kandi buri mwaka leta ikajya ibungukira, ibi bikaba byanababera ingwate bashobora gutanga muri banki ikaba yabaguriza.

Agira ati “ubu ni uburyo bwiza leta yashyizeho kugira ngo isabe inguzanyo mu baturage bayo aho kujya kuguza mu bihugu byo hanze kandi inyungu izajye hanze, ishaka kubaka ibikorwaremezo, ibi bituma buri muturage ubishoboye aha leta amafaranga ye na yo ikajya imwungukira buri mwaka, urupapuro bamuha rwemeza ko leta imurimo umwenda akaba yarukoresha nk’ingwate muri banki asanzwe akorana nayo ikaba yamuha umwenda agakora ubucuruzi bwe cyangwa umushinga we”.

Majyambere Vénuste uhagarariye abikorera mu karere ka Nyamasheke avuga ko bari baracikanywe n’aya mahirwe kuko babyumvaga ahandi bakibaza igihe bizabagereraho, akaba yizeye ko abaturage ba Nyamasheke bazabishyira mu bikorwa bakagura izi mpapuro cyane ko ari bo babifitemo inyungu nyinshi.

Agira ati “nta kabuza ko abaturage bazitabira kugura ku bwinshi izi mpapuro kuko bibafitiye akamaro kanini, aya mafaranga uba ugurije leta ushobora kuyatwara igihe uyashakiye ariko kandi aba ari kukungukira mu gihe ushobora no kubikoresha waka inguzanyo muri banki ukorana nayo”.

Buri gihembwe leta isaba abaturage bayo kuyiguriza bitewe n’ibikorwa cyane cyane by’amajyambere iba ishaka gukora, muri iki gihembwe ikaba ikeneye miriyari 15 izatangira kwaka ku itariki ya 26 kugeza 28/11/2014.

Inguzanyo nto umuturage ashobora guha leta ihwanye n’ibihumbi 100 leta ikajya imwungukira buri mwaka kugeza iyamuhaye yose mu myaka 7, ariko kandi uyashatse iyo myaka itagarera akayahabwa bitarenze amasaha 48 biciye mu isoko ry’imari n’imigabane.

Iyo abashaka kuguriza leta babaye benshi kuko itarenza umubare w’amafaranga ishaka, hatoranywa mbere abaturage ku giti cyabo, amasosiyete akagenda asaranganwa bitewe n’uko yagiye asaba kuguriza leta.

Uku gusaba inguzanyo kwa leta ku baturage bayo ngo bituma ibikorwa by’amajyambere bigerwaho vuba kandi bikagirira inyungu abaturage bayo kandi n’amafaranga yabo akaguma mu banyagihugu.

Leta yungukira umuturage bitewe n’ubwumvikane bagiranye, kuri ubu bikaba bidashobora kujya munsi ya 11%.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka