Muhanga: Koperative BENINGANZO yarahagaze kubera icyuma cyapfuye

Koperative BENINGANZO igizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bakora ibihangano bitandukanye mu ibumba ngo irimo guhomba nyuma yuko imashini bifashishaga mu gukora ibikoresho birimo n’amatasi, ndetse n’ibikoresho by’imitako ipfuye bigatuma abanyamuryango bagenda bayivamo gahoro gahoro.

Umuyobozi wa koperative BENINGANZO, Uwimana Maliya, avuga ko ubu nawe atakigaragara ku cyicaro cya koperative kuko asigaye wenyine mu banyamuryango 17 bari bagize iyo koperative kandi akaba nta kindi yakora kuko bagenzi be bisubiriye mu ibumba kubumba inkono.

Koperative Beninganzo yari imaze kugera ku rwego rwo gukora ibihangano bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga.
Koperative Beninganzo yari imaze kugera ku rwego rwo gukora ibihangano bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga.

N’ubwo bimeze gutya nyamara, iyi koperative yari imaze gukomera ku buryo yari igeze mu rwego rwo kugurisha ibintu mu mujyi wa Kigali ahari inzu y’abakora ubukorikori b’indashyikirwa,” ikaze show”.

Ikindi kandi bari bageze ku rwego rwo kumurika ibikorwa byabo mu mahanga kuko uyu uyihagarariye aherutse mu imurikagurisha muri Kenya, ndetse akaba yaranageze mu bihugu byose byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iyi mashini yafashaga kwihutisha akazi muri Koperative BENINGANZO.
Iyi mashini yafashaga kwihutisha akazi muri Koperative BENINGANZO.

Muri ibi bikorwa byose ngo babonagamo amafaranga ku buryo buri mezi atandatu buri munyamuryango yabonaga amafaranga 60000. Iyi mashini imaze umwaka ipfuye ngo bari bayiguze amafaranga 700000.

Uku kugabana amafaranga bakirira ariko ngo yaba ari yo mvano yo guhomba kuko abanyamuryango batigeze bazigamira umushinga wabo ku buryo banabuze amafaranga yo gusana iyo mashini yakoraga amatasi.

Umuyobozi wa koperative Beninganzo avuga ko abandi banyamuryango bacitse intege kuko koperative ntacyo ikibamariye.
Umuyobozi wa koperative Beninganzo avuga ko abandi banyamuryango bacitse intege kuko koperative ntacyo ikibamariye.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortuné, abagize koperative Beninganzo baranzwe no kudakorera hamwe ndetse no no kudakurikiza amahame ya koperative nk’abashaka inyungu.

Agira ati “iyo abantu bakoze koperative ariko ba nyiri koperative ntibayumve ni ikibazo; ndabivugirako ko abagize Beninganzo badakurikirana ibikorwa bya koperative yabo kandi iyo ba nyirayo badakurikirana imikorere yayo, bamwe biha uburenganzira kurusha abandi kandi bose babunganya”.

Igice cyo hasi nacyo ntigikaraga bigatuma imashini idakora.
Igice cyo hasi nacyo ntigikaraga bigatuma imashini idakora.

Uyu muyobozi avuga ko nta ruhare rundi akarere kagira muri iyi koperative kuko ubufasha bwatanzwe buhagije hakaba habura gusa gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje, ariko ko iyo bihariwe bake mu banyamuryango, ngo koperative irahomba ikanasenyuka.

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere ka Muhanga nawe avuga ko iyi koperative yahawe ubufasha bw’ibanze buhagije ku buryo idakeneye gufashwa buri munsi.

Iki ni igice gikaraga hejuru kitagikora neza.
Iki ni igice gikaraga hejuru kitagikora neza.

Agira ati “akarere kabahaye amafaranga yo gukora umushinga ubyara inyungu kandi bagombye kuba bageze ku rugero rwo kwigira, kuko ari koperative ibyara inyungu, ariko dushobora kuzareba niba twabafasha gukoresha imashini yabo ntayindi nkunga”.

N’ubwo ariko abanyamuryango ba Beninganzo bavuga ko bahomye ngo bimwe mu bisubizo bari kwishakamo ku basigaye, ni umushinga wa miliyoni ebyiri bagejeje muri banki y’abaturage bategerejeho inguzanyo, kugirango barebe uko babasha kongera kwegura umutwe, nabo kandi bakaba bavuga ko akarere ntako katagize ngo kabafashe n’ubwo bakigakeneyeho inkunga y’ibitekerezo n’ubushobozi buramutse bubonetse.

Beninganzo ubu basubiye ku bubumbyi gakondo.
Beninganzo ubu basubiye ku bubumbyi gakondo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka