Kamonyi: Kugura impapuro nyemezamwenda nabwo ni ugushora imari

Mu nama bagiranye n’ibyiciro bitandukanye by’abikorera bo mu karere ka Kamonyi, tariki 18/11/2014, Banki Nkuru y’u Rwanda na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, babakanguriye kugura impapuro nyemezamwenda (Treasury Bonds), kuko nabwo ari uburyo bwo gushora imari.

Asobanura iby’izi mpapuro nyemezamwenda, Jean Léonard Murego, umukozi muri Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko izo mpapuro zemeza umwenda leta ifitiye umushoramari nyuma y’uko ayigurije amafaranga apimirwa ku migabane umwe ungana n’ibihumbi 100; abinyujije mu isoko ry’imari n’imigabane.

Ubu buryo bushya bw’ishoramari, bukorwa buri gihembwe, ngo bugamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu aho bafasha abantu cyangwa ibigo by’imari kwizigamira, bakazishyurwa mu gihe giteganyijwe hariho n’inyungu itangwa buri mwaka.

Abashoramari bo muri Kamonyi bavuga ko kuguriza Leta bitabatera impungenge ku mutekano w'amafaranga yabo.
Abashoramari bo muri Kamonyi bavuga ko kuguriza Leta bitabatera impungenge ku mutekano w’amafaranga yabo.

Impapuro zashyizwe ku isoko muri iki gihembwe gitangiye muri uku kwezi kwa 11/2014, zifite agaciro ka Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Izi nguzanyo abaguze impapuro nyemezamwenda baba bagurije Leta ziteganyijwe kwishyurwa mu gihe cy’imyaka irindwi ariko uwaziguze akagenerwa inyungu ya 11% buri mwaka, azajya ahabwa mu mezi atandatu.

Abashoramari bo muri Kamonyi bishimiye kwegerezwa uburyo bushya bwo gushora imari kuko bizabafasha kuzigama aho bizeye umutekano w’amafaranga ya bo kandi akunguka amafaranga menshi ugereranyije n’ubundi buryo bakoreshaga bazigama.

Sibomana François, umwe mu bikorera ahamya ko kwegerezwa isoko ry’imari n’imigabane biziye igihe, kuko abenshi mu baturage bamaze kumenya ibyiza byo kuzigama aho usanga bibumbiye mu bimina; aho rimwe na rimwe imitungo ya bo inyerezwa n’abayicunga. Ngo kuguriza Leta byo babifitiye icyizere kuko “Leta ari umubyeyi”.

Murego avuga ko impapuro nyemezamwenda umuntu ashobora kuzigurisha cyangwa kuzitangaho ingwate muri banki.
Murego avuga ko impapuro nyemezamwenda umuntu ashobora kuzigurisha cyangwa kuzitangaho ingwate muri banki.

Mu gihe abitabiriye inama bagaragazaga impungenge z’uko hashobora kubaho impamvu ituma uwaguze impapuro akenera amafaranga yatanze igihe kitageze, Murego yabasobanuriye ko amarembo y’isoko ry’imigabane ahora akinguye, bityo uwashaka kongera kugurisha impapuro nyemezamwenda akaba yafashwa kuzibonera umuguzi.

Ati “izo mpapuro ni umutungo bwite w’umuntu ku buryo ashobora kuzigurisha cyangwa kuzitangaho ingwate muri Banki”.

Uburyo bwo gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane, bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 2008, ritangira ricuruza imigabane y’ibigo by’ishoramari. Ngo mu rwego rwo kuryongerera ibicuruzwa Leta ihagarariwe na Banki Nkuru y’igihugu ishyiramo impapuro nyemezamwenda; Murego ahamya ko abaryitabira bamaze kuba benshi kuko mu gihembwe gishize hagaragaye abantu barenga 200 bashakaga kuzigura ariko bagasanga byarangiye.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ayo 11% azajya atangwa uyafate mu ntoki nyuma yumwaka? murakoze ni icyo nabazaga

uwimana antoine yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka