Gisagara: Barasaba guhabwa inyungu ku migabane baguze mu ruganda ICM

Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamakoperative, UCORIBU, barasaba ko bahabwa inyungu ziva ku migabane baguze mu ruganda ICM rututunganya umuceri kuko ngo bitabaye ibyo nta kamaro byaba bibafitiye.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, unafite mu nshingano ze kugira inama Akarere ka Gisagara, ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye muri aka karere, yanagejejweho ikibazo cy’abahinzi b’umuceri basaba guhabwa inyungu ku migabane ingana na 40% bafite mu ruganda rutunganya umuceri ICM.

Abahinzi b'umuceri barashima ibyo bagezeho ariko bagasaba guhabwa inyungu ku migabane yabo muri ICM.
Abahinzi b’umuceri barashima ibyo bagezeho ariko bagasaba guhabwa inyungu ku migabane yabo muri ICM.

Aba baturage bavuga ko babanje kugezwaho agaciro k’imigabane yabo yo mu ruganda ICM ruzwi nka Gikonko, babwirwa ko ihwanye na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse baranayishyura basigarana miliyoni 31 mu mutungo wabo.

Nyuma ariko ngo hakozwe indi nyigo igaragaza ko agaciro k’imigabane bafite kangana na miliyobi 157 z’amafaranga y’u Rwanda, kugera ubu rero ngo ntibazi niba bazakomeza iby’inyigo ya mbere cyangwa niba bagomba kwishyura andi mafaranga, ibi bigatuma batagabana za miliyoni 31 kandi batizeye ko ari izabo.

Igishanga cya Cyiri, kimwe mu bihingwamo umuceri mu Murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara.
Igishanga cya Cyiri, kimwe mu bihingwamo umuceri mu Murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara.

Eugenie Uwitonze, umwe muri aba bahinzi, agira ati “Icyo dusaba ni uko twahabwa inyungu kuri iyo migabane kuko ibyo byanakurura abandi bakinjira muri koperative, ariko ntacyo tubona ndetse abataraguze imigabane birirwa baduseka kuko nta nyungu.”

Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yemeye ko agiye kugishyikiriza inzego kireba, kugira ngo aba bahinzi bave mu gihirahiro.

Minisitiri Francois Kanimba yemereye abahinzi b'umuceri kubakurikiranira ikibazo kijyanye n'imigabane yabo muri ICM.
Minisitiri Francois Kanimba yemereye abahinzi b’umuceri kubakurikiranira ikibazo kijyanye n’imigabane yabo muri ICM.

Ati “Tugiye kwegera inzego zibishinzwe bakirebe kugira ngo abaturage bamenye niba amafaranga basigaranye agomba kongerwa bakishyura imigabane yabo cyangwa niba ari ayabo bityo bayagabanye abanyamuryango babo.”

Impuzamakoperative y’abahinzi b’umuceri ,UCORIBU, igizwe n’amakoperative 10 yiganjemo akorera mu bishanga byo mu Karere ka Gisagara, nka Mirayi, Ngiryi, Cyiri, Gatare na Nyiramageni.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka