Gatsibo: Baratozwa uburyo bwiza bwo gucunga umutungo wa za koperative

Abayobozi n’abacungamutungo ba za koperative zose zikorera mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, baratozwa uburyo bwiza bwo gucunga neza umutungo wabo, mu rwego rwo kwirinda ibihombo bya hato na hato bikunze kuboneka muri za koperative zitandukanye.

Uku gucunga neza umutungo wa koperative, abibumbiye muri za koperative zitandukanye, babyibukijwe kuri uyu wa kane tariki 15 Mutarama 2015, ubwo basozaga amahugurwa bari bamazemo iminsi itatu, aya mahugurwa akaba yarateguwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ama koperative mu ntara y’Iburasirazuba, Mitali Jean de Dieu, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kwigisha ku bijyanye n’imiyoborere y’amakoperative, ibijyanye n’icungamutungo wazo hamwe n’ibijyanye n’ishoramali muri koperative.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyategube bitewe n’uko Akarere ka Gatsibo karebye kagasanga amakoperative akeneye ingufu mu bijyanye n’imiyoborere ndetse n’uburyo bwiza bwo gucunga umutungo muri koperative kugira ngo zibashe kugera ku iterambere zifuza”.

Abayobozi n'abacungamutungo ba za koperative zo mu karere ka gatsibo bahawe amahugurwa ku micungire yazo.
Abayobozi n’abacungamutungo ba za koperative zo mu karere ka gatsibo bahawe amahugurwa ku micungire yazo.

Mitali akomeza avuga ko inyinshi muri koperative zo muri aka karere zagaragaje ko zigifite ibibazo mu micungire y’umutungo wazo, ariko ngo bizeye ko iki kibazo kizagenda gikemuka buhoro buhoro bitewe n’ubumenyi bene amakoperative bagenda bahabwa.

Bamwe mu bayobozi ba za koperative hamwe n’abacungamutungo bazo baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa birimo no kuba bakoraga badashyize hamwe, ugasanga buri wese arakora ibye bigatera umwiryane bityo koperative ntibashe gutera imbere uko bikwiye.

Kwibumbira hamwe muri za koperative ni kimwe mu byo Leta ishishikariza abaturage kugira ngo bibafashe kwikura mu bukene no kugera ku iterambere ryihuse. Kugeza ubu mu karere ka Gatsibo hose habarizwa koperative zifite ubuzima gatozi zisaga 176.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka