Amakoperative adakora azaseswe aho kugwiza umubare

Abayobozi b’amakoperative barasaba ko amakoperative adakora neza yaseswa aho kugwiza umubare kuko hari atagaragaza ibikorwa bifatika binafitiye abanyamuryango akamaro.

Urwego rw’amakoperave mu Rwanda (RCA) ruvuga ko mu Rwanda habarirwa amakoperative 7000 nyamara muri yo 20% ngo ntakora neza; nkuko bitangazwa n’umukozi wa RCA, Gilbert Habyarimana. Mu Ntara y’amajyepfo hari amakoperative1460.

Kudakora neza ahanini ngo bituruka ku kuba hari aba yarashinzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa (NGOs), bitewe n’ibyo bashakaga kugeza ku baturage, hanyuma bagenda agasigara asa n’adakora kuko abayarimo baba baraje bakurikiye amafaranga yari yashyizwemo. Ibikorwa rero ntibikomeza iyo ya mafaranga ashize.

Ngo hari n’amakoperative usanga afite nk’ibihumbi ijana byonyine kuri konti, ku buryo nta terambere aba azageza ku baturage kandi ari yo mpamvu yo gushishikariza abantu kwibumbira mu makoperative kuri iki gihe.

Abayobozi b'amakopetarive mu Ntara y'Amajyepfo bifuza ko amakoperative adakora yaseswa aho kugwiza umubare.
Abayobozi b’amakopetarive mu Ntara y’Amajyepfo bifuza ko amakoperative adakora yaseswa aho kugwiza umubare.

Abari mu nama yahuje abayobozi b’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo n’ubuyobozi bw’iyi Ntara ku itariki 2/12/2014 rero bati “bene ayo makoperative asabwe kwivugurura, biti ihi se azasabwe gutumiza inama rusange hanyuma aseswe.”

Amakoperative ntatera imbere kubera abayobozi bayo

Uretse amakoperative asa n’adakora, hagaragajwe ko hari n’akora ariko abanyamuryango bayo ntibatere imbere. Akenshi ibi ngo biterwa n’uko abayobozi “baba barayagize akarima kabo”, bakikubira imitungo, bityo abanyamuryango ntibabashe kuzamuka.

Umwe mu bari mu nama ati “usanga abaperezida b’amakoperative bivanga mu mikorere yayo ya buri munsi, nyamara bakagombye kuza nk’abagenzuzi. Kuki koperative idashyiraho abakozi, hanyuma abayobozi ba koperative bakaza nk’abahagarariye inyungu z’abo bayobora, kugenzura imikorere y’abakozi bashyizeho?”

Ikindi, ngo bene ayo makoperative afite abayobozi bivanga mu mirimo ya buri munsi yayo usanga batari no mu ihuriro n’andi kuko baba banga ko bazagenzurwa, hanyuma imikorere mibi cyangwa inyerezwa ry’umutungo wa koperative bakoze rikagaragazwa.

Abari mu nama rero bati “igihe cyose perezida aba azi ko nta rwego rumugenzura, ashobora kunyereza umutungo w’abanyamuryango. Ahubwo amakoperative adashaka kujya mu ihuriro azahagarikwe”.

Hazakorwe urutonde rw’amakoperative hakurikijwe ayitwara neza

Abari muri iyi nama banifuje ko urwego rubakuriye (RCA) rwazakora urutonde rw’amakoperative haherewe ku amaze kugera ku bikorwa bifatika.

Impamvu y’iki gitekerezo ni ukubera ko abahagarariye amakoperative akora neza batishimira gushyirwa mu gatebo kamwe n’ak’abayobora nabi koperative zabo.

Ngo ntibishimira kuba hahora havugwa ngo “perezida yagize koperative akarima ke ... koperative zikora nabi...” bose bakabarirwamo, kandi wenda bo amakoperative yabo akora neza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka