Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, hashimwe amakoperative yaranzwe n’imikorere myiza kandi agashobora guteza abanyamuryango bayo imbere harimo Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative) yabaye indashyikirwa mu makoperative akorera mu mujyi wa Kigali.
Koperative y’abajyanama b’ubuzima ikorana n’ikigo nderabuzima cya Muhoza giherereye mu Karere ka Musanze imaze gutera imbere mu gihe gito, aho yubatse amazu y’ubucuruzi no gutura afite agaciro ka miliyoni hafi 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abanyamuryango ba koperative KUAK icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro basanga kuba uwayiyoboraga yemera ko hari umutungo wa koperative yanyereje urenga amafaranga miliyoni n’ibihumbi 700 bidahagije, ahubwo akwiye kuwishyura.
Nyuma yo kubura inguzanyo ya banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) kubera ko bari batararangiza kwishyura inguzanyo bahawe mbere, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa ba Mabanza (KOPAKAMA) ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro biyemeje kuguriza koperative yabo amwe mu mafaranga yari ikeneye (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burasaba abayobozi b’amakoperative kujya banoza imicungire y’umutungo wa koperative bayobora, nyuma yuko bigaragaye ko hari benshi mu bacunga nabi umutungo wa koperative.
Banki nkuru y’igihugu (BNR) irashishikariza abacuruzi n’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Rusizi kugura impapuro nyemeza mwenda (treasury bonds) mu rwego rwo hubaka ubushobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane , no kubona amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterambere.
Ministeri y’imari (MINECOFIN) na Banki y’igihugu (BNR), batangaje gahunda yo kwagura isoko ry’imari n’imigabane; aho abafite amafaranga bazajya bayaguriza Leta ikabaha icyemezo (impapuro z’agaciro) cy’uko izajya ibungukira buri mwaka; nyuma y’imyaka itatu ikabasubiza ya mafaranga bayigurije ari kumwe n’inyungu.
Sosiyete SOPROTEL yari ihuriweho na Leta y’u Rwanda n’iya Libiya, yari ifite Hotel Merdien Umubano, yaseshwe bituma iyi hotel ihita ishyirwa ku isoko, nyuma y’ubwumvikane bucye bushingiye ku miyoborere yayo bwari bumaze igihe kinini.
Ikusanyirizo ry’amata ryafunguwe mu mwaka wa 2009 na Minisitiri w’intebe nyuma yaho gato ryaje guhita rifunga imiryango kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ndetse no kutiga neza umushinga.
Abagenzuzi ba Koperative z’amakawa eshanu zo mu karere ka Nyamasheke bahawe amahugurwa azatuma koperative zabo zitera imbere kandi zikaba icyitegererezo ku bandi bahinzi ba kawa muri aka karere.
Koperative Girisuku Color yo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati yahawe inguzanyo na VUP ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 725, ariko bamwe mu banyamuryango baza gutahurwa bamaze kubikuza rwihishwa abarirwa mu bihumbi 800.
Hashize igihe kirenga umwaka ikigo cy’ighugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kigaragaje ko hari miriyoni 11 za koperative y’abamotari ba Ngoma (COTAMON) none na n’ubu ntizirabonerwa irengero.
Mu rwego rwo kwiteza imbere hagamijwe kwikura mu bukene indi koperative y’abamotari yitwa COOMOGIRU yatangijwe ku mugaragaro tariki 01/08/2013 mu karere ka Rusizi.
Kuri uyu wa 10/07/2013, hatangijwe ukwezi kwahariwe amakoperative mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gukangurira abaturarwanda byumwihariko urubyiruko kwibumbira mu makoperative.
Abaturage bo mu kagari ka Busoro, umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu, bemeza ko kuba badafite amashanyarazi biri mubituma badashobora kwihuta mu iterambere, mu gihe abandi bamaze guhabwa amashanyarazi hari intambwe bateye.
Abibumbiye mu makoperative y’urubyiruko asaga 15 yo mu karere ka Nyabihu bemeza ko bamaze kugera ku bikorwa by’iterambere bifatika kandi bishimishije babikesha gushyira hamwe, ubwumvikane, gusenyera umugozi umwe ndetse no kujya inama kubyo bakora bibateza imbere.
Enterprise ENAS Ltd y’umushoramari wikorera ku giti cye Nkubiri Alpfred yeguriwe 60% by’uruganda rw’umuceri rwa Kirehe naho 40% bigasigarana Leta aho bizakomeza gukoreshwa n’andi makoperative y’umuceri.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) hamwe n’ubw’akarere ka Gasabo, bahosheje amakimbirane yari agiye gutuma abagize koperative COPCOM y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji mu mujyi wa Kigali, isenyukana n’ibikorwa byayo.
Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO “Urufunguzo rw’ubukire” yo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako ya kijyambere yo gukoreramo biyubakiye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.
Abamotari bibumbiye muri sendika STRAMORWA batangiye gahunda yo kuremera bagenzi babo hirya no hino mu turere batishoboye kugirango nabo bashobore kwizamura mu iterambere.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver arasaba abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari korohereza abaturage bose, by’umwihariko abagore kubona amafaranga babashishikariza gusaba inguzanyo.
Mu karere ka Nyabihu, ubworozi bw’amafi ni kimwe mu bigeza ku iterambere rirambye ababukora kandi bugatuma bikura mu bwigunge; nk’uko byemezwa na Nzibokora Jean d’Amour,umwe mu banyamuryango ba Koperative Zamuka Fishing Cooperative ikorera mu murenge wa Jenda.
Koperative COOPEDU yasabye abanyamuryango bayo barenga ibihumbi 21 kwemeza ko imitungo bayibitsemo ibaye imigabane, kuko icyari Koperative gihindutse sosiyete y’ubucuruzi COPEDU Ltd, yitegura guhinduka banki y’imari iciriritse mu mwaka w’2014.
Itsinda ry’abasore n’inkumi 8 barangije kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda banze guhora mu nzira bajya gusaba akazi bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bashinga sosiyete itunganya divayi .
Kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012, uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rweguriwe sosiyete y’ishoramari ya RTI (Rwanda Tea Investiment). Ihererekanya bubasha hagati ryakozwe ya NEAB yari ifite urwo ruganda mu nshingano zayo na RTI yaruguze.
Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga baratangaza ko batinya kugana imirenge SACCO kuko bumva ko ishobora guhomba nk’uko za microfinance zahombye mu myaka ishize.
Bamwe mu bashakashatsi bo mu mashuri makuru na zakaminuza byigenga (ARIPES), baravuga ko ubushakatsi bwakozwe bwerekana ko amakoperative y’abahinzi afite uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.
Abikorera biganjemo abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke bakoreye urugendoshuli mu ka karere ka Karongi birebera iterambere abikorera bagejeje ku mujyi wa Karongi kubera kwibumbira mu makoperative.
Mu cyumweru cyarangiye tariki 07/10/2012, umuyobozi mukuru ba banki y’abaturage y’u Rwanda, Herman Klaassen n’uwari umwungirije José Habimana beguye ku mirimo yabo y’ubuyobozi bw’iyi banki.
Bamwe mu banyamuryango bagize koperative icuruza amafi n’ibiyakomokaho (KOVEPO) ikorera mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ntibavuga rumwe na komite nyobozi na ngenzuzi bapfa ko iyi komite manda yayo yaragiye ikaba yaranze gukoresha amatora.