Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamakoperative, UCORIBU, barasaba ko bahabwa inyungu ziva ku migabane baguze mu ruganda ICM rututunganya umuceri kuko ngo bitabaye ibyo nta kamaro byaba bibafitiye.
Leta y’u Rwanda iratangaza ko irimo gusaba umwenda wa miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda azava ku banyamafaranga bagura impapuro mpeshwamwenda cyangwa impapuro z’agaciro (Bonds) ku isoko ry’imari n’imigabane; ikazayabishyura nyuma y’imyaka itatu.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame batangarije impuguke n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi bari mu Rwanda; gahunda igamije guteza imbere igihugu hakoreshejwe amafaranga ava ku isoko ry’imari n’imigabane, kurusha gushingira ku nkunga igihugu gihabwa.
Abanyamuryango ba koperative COMORU y’abamotari bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ntibavuga rumwe na komite nyobozi yabo ku mafaranga yakoreshejwe ku nyubako y’amagorofa ane bari kuzamura mu mujyi wa Rusizi.
Abayobozi n’abacungamutungo ba za koperative zose zikorera mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, baratozwa uburyo bwiza bwo gucunga neza umutungo wabo, mu rwego rwo kwirinda ibihombo bya hato na hato bikunze kuboneka muri za koperative zitandukanye.
Abayobozi basimburanye ku buyobozi bwa koperative COTMIN y’abatwara abantu n’ibintu kuri moto mu karere ka Nyagatare ntibavuga rumwe ku madeni angana n’amafaranga miliyoni zirindwi koperative ibereyemo abantu.
Koperative BENINGANZO igizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bakora ibihangano bitandukanye mu ibumba ngo irimo guhomba nyuma yuko imashini bifashishaga mu gukora ibikoresho birimo n’amatasi, ndetse n’ibikoresho by’imitako ipfuye bigatuma abanyamuryango bagenda bayivamo gahoro gahoro.
Abayobozi b’amakoperative barasaba ko amakoperative adakora neza yaseswa aho kugwiza umubare kuko hari atagaragaza ibikorwa bifatika binafitiye abanyamuryango akamaro.
Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda/ NCCR ) rwatoye abayobozi bashya, bashyize imbere guhangana n’ikibazo cy’abigwizaho imitungo y’abanyamuryango ba za koperative.
Ku nshuro ya kane, kuri uyu gatanu tariki 21/11/2014, u Rwanda rwongeye gushyira ku isoko ry’imari n’imigabane impapuro zisaba kuyiguriza miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa nyuma y’imyaka irindwi; akaba ari amafaranga agamije kubaka ibikorwaremezo binyuranye.
Mu nama bagiranye n’ibyiciro bitandukanye by’abikorera bo mu karere ka Kamonyi, tariki 18/11/2014, Banki Nkuru y’u Rwanda na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, babakanguriye kugura impapuro nyemezamwenda (Treasury Bonds), kuko nabwo ari uburyo bwo gushora imari.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugura impapuro nyemezamwenda (bond de tresor) ku bwinshi mu rwego rwo kwizigamira no gufasha leta gukomeza gukwirakwiza ibikorwaremezo mu gihugu cyose.
Nyuma yo kubona ko koperative Abakundana yo mu murenge wa Kamembe ikomeje gukorera mu gihombo abayobozi bayo bafashe icyemezo cyo kuyihagarika basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe ikoreramo kubafasha kumenya igitera icyo gihombo.
Abanyamuryango b’impuzamakoperative y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya kivu mu karere ka Rusizi bongeye gutora Ugirashebuja Remy wari usanzwe abayobora nyuma y’amezi 6 bavugwamo amakimbirane ashingiye ku kurwanira ubuyobozi.
Ibibazo byinshi byugarije amakoperative akorera mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi birimo gusesagura umutungo wa rubanda ibyo bibazo ahanini ngo biterwa n’ubumenyi buke bw’acunga amakoperative baba badafite bigatuma habaho ibihombo.
Ibibazo bivugwa mu ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bo mu Karere ka Rusizi (UKOPEKORU) ngo ntibishingiye ku inyerezwa ry’umutungo wayo ahubwo ngo bishingiye ku miyoborere; nk’uko byashyizwe ahagaragara na raporo yakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA).
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’inzego bifatanya kugurisha impapuro zizahesha Leta umwenda, barizeza abazatanga amafaranga yabo bagura izo mpapuro, ko nta mpamvu n’imwe izigera ituma batishyurwa.
Kuba leta iguza abaturage si ukubura aho ikura amafaranga ahubwo ngo iba ishaka kugabanya imyenda ifata mu mahanga ikayaka mu baturage bayo ndetse n’inyungu ikagaruka mu gihugu aho kujya hanze yacyo.
Kuva aho isosiyeti yatwaraga abagenzi kuri moto SOTRAMORWA ihagaritswe gukomeza gukora iyo mirimo, abari abanyamigabane babumbiwe mu makoperative hakurikijwe uturere bakoreraamo. Abo mu karere ka Kamonyi babimbiye muri KAMOTRACO “Kamonyi Motorcyclists Transport Cooperative”.
Bamwe mu bacuruzi ba koperative COVEPO icuruza injanga ziva muri Tanzaniya ngo bari gukorera mu gihombo bavuga ko baterwa n’umwe mu banyamuryango witwa Matatu ngo warangiye Abanyekongo aho bazajya bajya kugurira injanga mu mugi wa Kigali kandi aribo bakiriya bagiraga babaguriraga izo njanga.
Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, hashimwe amakoperative yaranzwe n’imikorere myiza kandi agashobora guteza abanyamuryango bayo imbere harimo Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative) yabaye indashyikirwa mu makoperative akorera mu mujyi wa Kigali.
Koperative y’abajyanama b’ubuzima ikorana n’ikigo nderabuzima cya Muhoza giherereye mu Karere ka Musanze imaze gutera imbere mu gihe gito, aho yubatse amazu y’ubucuruzi no gutura afite agaciro ka miliyoni hafi 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abanyamuryango ba koperative KUAK icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro basanga kuba uwayiyoboraga yemera ko hari umutungo wa koperative yanyereje urenga amafaranga miliyoni n’ibihumbi 700 bidahagije, ahubwo akwiye kuwishyura.
Nyuma yo kubura inguzanyo ya banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) kubera ko bari batararangiza kwishyura inguzanyo bahawe mbere, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa ba Mabanza (KOPAKAMA) ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro biyemeje kuguriza koperative yabo amwe mu mafaranga yari ikeneye (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burasaba abayobozi b’amakoperative kujya banoza imicungire y’umutungo wa koperative bayobora, nyuma yuko bigaragaye ko hari benshi mu bacunga nabi umutungo wa koperative.
Banki nkuru y’igihugu (BNR) irashishikariza abacuruzi n’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Rusizi kugura impapuro nyemeza mwenda (treasury bonds) mu rwego rwo hubaka ubushobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane , no kubona amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterambere.
Ministeri y’imari (MINECOFIN) na Banki y’igihugu (BNR), batangaje gahunda yo kwagura isoko ry’imari n’imigabane; aho abafite amafaranga bazajya bayaguriza Leta ikabaha icyemezo (impapuro z’agaciro) cy’uko izajya ibungukira buri mwaka; nyuma y’imyaka itatu ikabasubiza ya mafaranga bayigurije ari kumwe n’inyungu.
Sosiyete SOPROTEL yari ihuriweho na Leta y’u Rwanda n’iya Libiya, yari ifite Hotel Merdien Umubano, yaseshwe bituma iyi hotel ihita ishyirwa ku isoko, nyuma y’ubwumvikane bucye bushingiye ku miyoborere yayo bwari bumaze igihe kinini.
Ikusanyirizo ry’amata ryafunguwe mu mwaka wa 2009 na Minisitiri w’intebe nyuma yaho gato ryaje guhita rifunga imiryango kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ndetse no kutiga neza umushinga.
Abagenzuzi ba Koperative z’amakawa eshanu zo mu karere ka Nyamasheke bahawe amahugurwa azatuma koperative zabo zitera imbere kandi zikaba icyitegererezo ku bandi bahinzi ba kawa muri aka karere.